Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Turibwira ko dushyira hamwe nyamara buri gihugu kirakurura kishyira – Kagame muri EAC
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Turibwira ko dushyira hamwe nyamara buri gihugu kirakurura kishyira – Kagame muri EAC

igire
igire Yanditswe January 30, 2025
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye bagenzi be b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ko bidatangaje kuba ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kigeze ku rwego kiriho uyu munsi.

Yabivugiye mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize muryango yize ku mutekano mu Burasirazuba bwa Kongo, aho Umujyi mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, Goma muri iki cyumweru wafashwe n’inyeshyamba za M23 zimaze imyaka ibiri zihanganye na Leta n’abafatanyije na yo.

Kagame wakurikiye ibiganiro hakoreshejwe ikoranabuhanga, yatangiye abaza bagenzi be ati “ese muri twe hari utarabonaga ko ibi bizaba? Jyewe nabonaga ko bizagera aho bigeze uyu munsi. Narabibonaga ko bizaba kuko nta muntu wigeze agaragara afata inshingano zo kureba uko ibintu bishyirwa mu bikorwa, nta wategaga amatwi ngo yumve ikibazo, cyangwa ngo atange umurongo w’uko ibikorwa byakurikirana tukava kuri kimwe tujya ku kindi.”

Nyuma y’iki kibazo yahise abongera ikindi, na none agamije kubereka ukuntu uyu muryango watereye agati mu ryinyo ukarebera ikibazo uko cyagiye gikura.

Yabajije ati “ nk’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, kuva mu ntangiriro ubundi twashakaga iki, twabikozeho iki, uyu munsi bwo turimo turakora iki, ese turashaka gukora iki kituganisha aho dushaka kujya?”

Yavuze ko niba ari ikijyanye no kuvuga ibibazo, no kubisobanura, icyo rwose umuryango wa EAC uhagaze neza, ariko yagize ati “ariko se ni ryari duhuza ibyo tuvuga n’ibyo dukora kugira ngo tugere ku cyo dushaka kugeraho?”

Kagame yavuze ko n’ubushize yabajije niba EAC ihari, ndetse niba hari ikintu ifashije, maze aherako anabaza ati “hagati aho, n’igihugu kirebwa n’ibibazo turi kuvuga hano nta gihari mu gihe tuganira, kandi kiri muri uyu muryango. Sinzi rero ibyo tuganira agaciro bifite mu rugendo rwo gushaka igisubizo cy’ikibazo iki gihugu gifite.”

Kagame yavuze ko ikibazo cyavutse ubwo EAC yashakaga kuza ngo igire icyo ifasha muri iki kibazo cya Kongo, ikanatangira igashyiraho ingabo zigatangira gutanga umusaruro, ariko Perezida wa Kongo Felix Tshisekedi akavuga ngo ntiziri gukora icyo ashaka maze umuryango wa Afurika y’Amajyepfo ukaza ukamwemerera kumukorera icyo ashaka.

Perezida Kagame yavuze ko EAC yabyemeye, ikagenda, ikicecekera. Aha rero niho yongeye akababaza ati “mwumvaga hazavamo iki?”

Kagame icyakora yongeyeho ati “ahari dufite imyumvire itandukanye ku kumenya uko ikibazo kimeze, ariko ntitwigeze twicara ngo tuganire tugire icyo twemeranyaho cyangwa tutemeranyaho, kugira ngo tumenye uko twahuza, maze dukore icyo dukwiye gukora mu gukemura iki kibazo.”

Ku rundi ruhande, Kagame atekereza ko wenda buri gihugu cyatekereje kugenda cyonyine muri iki kibazo.

Yagize ati “hari nk’aho wenda inyungu z’igihugu cyawe zaba zitaweho na Tshisekedi, ukumva ni byiza, n’ubwo inyungu z’ikindi gihugu kigenzi cyawe zaba zititaweho. Namwe muribaza akavuyo gaturuka mu bintu nk’ibyo. Turabeshya ko turi gushyira hamwe nyamara buri gihugu kirakurura kishyira. Aha ni ho ikibazo kiri.”

Icyakora Perezida Kagame, yavuze ko n’ubwo ibihugu bya EAC byakora ibyiza ku rwego ruhambaye, ntacyo bizageraho kugeza ubwo igihugu kirebwa n’ikibazo cyane cyemeye kugira uruhare no gutanga umusanzu ku nzira iganisha ku gisubizo gikeneye.

Icyakora, ngo abanyamuryango nibemera kuyobywa no gukoreshwa na Kongo ifite ubunararibonye mu kugenda yemerera bamwe ibi cyangwa biriya kugira ngo bicecekere ntibakome, ibizavamo n’ubundi ni ibibazo nk’ibiri kugaragara ubu.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire January 30, 2025 January 30, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?