Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agiye guhagarika inkunga yose Amerika yahaga Afurika y’Epfo kugeza hakozwe iperereza, ku kibazo cy’uko icyo gihugu kirimo gufatira ubutaka kandi ko abantu bamwe barimo gufatwa nabi cyane.
Trump yanditse ibyo ku rubuga rwe, Truth Social, gusa ntiyavuze abo bantu abo ari bo cyangwa ngo atange amakuru arambuye kuri icyo kibazo.
Mu gusubiza ibyavuzwe na Trump, Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko Leta ya Afurika y’Epfo nta butaka yigeze ifatira.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2023 zageneye Afurika y’Epfo inkunga igera kuri miliyoni 440 z’Amadorali, nk’uko imibare iheruka ya Leta ya Amerika ivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters ibigaragaza.
BBC ivuga ko ikibazo cy’ubutaka muri Afurika y’Epfo cyakomeje gutera impaka, mu gihe Leta yashyize ingufu mu gukemura ikibazo cy’ubusumbane mu gutunga ubutaka, ibi byanenzwe n’abakomera ku byakera barimo umuherwe Elon Musk, umuntu wa mbere ukize ku isi, wavukiye muri icyo gihugu ubu akaba ari umujyanama ukomeye wa Trump.
Ramaphosa yatangaje ku rubuga X ko itegeko riheruka kwemezwa rigendanye n’ingurane atari igikoresho cyo gufatira ubutaka, ahubwo ari uburyo bwo gutuma rubanda igera ku butaka mu buryo bungana kandi buteganywa n’Itegeko Nshinga.
Yavuze ko bizeye kuganira n’ubutegetsi bwa Trump kuri politike ya Afurika y’Epfo y’ivugurura ry’ubutaka.
Mu kwezi gushize, Perezida Cyril Ramaphosa yasinye itegeko rivuga ko hamwe na hamwe Leta itazajya iha ingurane abantu yimuye mu butaka bwabo ku bw’inyungu rusange.
Iki gihugu kivuga ko iryo tegeko ritemerera kwimura abantu mbere y’uko habaho kumvikana na ba nyiri ubutaka.
Gusa bamwe babona ko iryo tegeko ryaba rigiye gutuma Leta ya Afurika y’Epfo ikora nk’ibyo Zimbabwe ku gihe cya Perezida Robert Mugabe yakoze, yambura ibikingi abaturage bayo b’Abazungu itabahaye ingurane.
Muri Afurika y’Epfo ubutaka bunini buracyafitwe n’Abazungu, kimwe mu byo Abirabura muri iki gihugu binubira.
Kuri manda ye ya mbere, Donald Trump na bwo yanenze politike ya Afurika y’Epfo ku isaranganya ry’ubutaka ryariho rikorwa, avuga ko ari ibikorwa byo kwambura Abazungu ibikingi byabo.
Icyo gihe mu gusubiza, Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko atazi impamvu ubutaka bwa Afurika y’Epfo buba ikibazo cya Trump.
Kubambura ubutaka byahagurukije bamwe muri bo, barimo na Elon Musk, babona ko ari ihohoterwa.
Musk yavukiye i Pretoria mu 1971 ku babyeyi b’Abazungu, yahavuye ari umuhungu w’imyaka irenga gato 10.
Musk yagiye anengwa gushyigikira amategeko asa n’ayo mu gihe cya Apartheid, atuma Abirabura baguma munsi y’Abazungu, ibyo we ubwe yagiye ahakana.
Perezida Donald Trump yatangaje ko agiye guhagarika inkunga yose Amerika yahaga Afurika y’Epfo