Minisiteri y’Ibidukikije itangaza ko kuvugurura ibikorwaremezo mu mashuri ari kimwe mu bizafasha kuzamura igipimo cyo gutekesha gaz ndetse igasimbura inkwi kuko byacyemura ikibazo cy’amashyamba atemwa bikangiza ibidukikije.
Mu ntangiriro za 2020 ni bwo Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu (REG) yatangaje ko iri mu bukangurambaga bugamije gushishikariza ibigo by’amashuri yisumbuye gutangira guteka bikoresheje gaz mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Kuri ubu ibigo by’amashuri byatangiye kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu gutekesha gaz ndetse byagabanyije ikiguzi cy’amafaranga byakoreshaga.
Nyuma yo gutangira gutekesha gaz, imibare itangazwa n’ubuyobozi bwa Koleji yitiriwe Mutagatifu Ignace ku Mugina mu Karere ka Kamonyi iragaragaza ko iri shuri rimaze kugabanya inkwi ryatekeshaga ku gipimo cya 25%.
Abakora mu gikoni barorohewe ndetse isuku n’ubuzima ni bimwe mu byo bavuga ko byazamuye ibipimo.
Kugeza ubu bavuga ko gaz bayitekesha ibiribwa bitarimo ibishyimbo, umutsima w’ibigori n’ibindi bimara umwanya munini ku mashyiga, ariko hakiyongeraho imbogamizi y’ibikoresho bidahagije byazanye n’ikigega cya Gaz bahawe mu mushinga wa Green Amayaga.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Uwamariya Valentine, ahamya ko usibye isuku n’ubuzima bw’abakora mu gikoni, ibigo byabashije gutekesha gaz isimbuye inkwi byahendukiwe n’ibicanwa.
Imbogamizi College St Ignace Mugina ifite mu guca inkwi burundu mu gikoni izisangiye n’ibindi bigo hirya no hino mu Gihugu ariko zizakurwaho binyuze mu kuvugurra no kubaka ibikorwaremezo by’amashuri. Ni umushinga mugari wahurirwaho n’inzego nyinshi zirimo na minisiteri y’uburezi.
Akagega ka toni ka gaz kaguzwe miliyoni 1,4 Frw gashobora gutekera abanyeshuri igihembwe cyose rimwe na rimwe igasaguka, ni mu gihe ubundi bajyaga bakoresha inkwi za miliyoni 2 Frw.
Ministiri w’Ibidukikije, Dr Uwamariya Valentine, yagaragaje ko abaturage bakwiye guhindura imyumvire ku mikoreshereze ya gaz kuko usanga mu ngo nyinshi hari abakiyivanga n’amakara nyamara ari yo ihendutse ugereranyije n’ibindi bicanwa byangiza ibidukikije cyane ko biboneka hatemwe amashyamba kandi rimwe na rimwe bitari ngombwa.