Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro Inama y’Ikoranabuhanga mu by’Imari (Inclusive FinTech Forum), ibera mu Rwanda kuva tariki 24 kugeza tariki 26 Gashyantare 2025.
Iyi nama yiga ku iterambere ry’urwego rw’imari n’imitangire ya serivisi zifashishije ikoranabuhanga yitabiriwe n’abasaga 3000 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abashoramari na ba rwiyemezamirimo mu rwego rw’imari muri Afurika.
Iyi nama itegurwa n’Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z’Imari n’Amabanki cya Kigali (KIFC), Ikigo Elevandi gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari na Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.