Abaturage bo mu Kagari ka Sure, Umurenge wa Mushubati barasaba Umuriro w’Amashanyarazi kugira ngo babashe kwikura mu bukene bahanga imirimo ndetse n’abana babo bakiri ku ishuri babashe kwiga neza.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kaduha muri ako Kagari bavuga ko basigaye inyuma kuko abandi bo mu yindi Midugudu bawufite ariko bo bakaba barasabwe gukomeza gutegereza igihe kikaba kibaye kirekire.
Mucyo Rodrique utuye muri uwo Mudugudu yagize ati: ”Igice kimwe cy’uyu Mudugudu nta muriro gifite, twagerageje kureba ubuyobozi badutuma ibyangombwa by’ubutaka turabitanga turategereza amaso ahera mu kirere. Biratudingiza kuko ubu twakihangiye imirimo hano naho hagashyuha natwe tukabona imibereho.”
Undi muturage yagize ati: “Mu 2022 twajyanye ibyangombwa by’ubutaka ku Murenge, batubwira ko nk’abantu basigaye bagiye kuzawuduha ariko twarategereje twarahebye.”
Yakomeje agira ati: “Igice kimwe cy’uyu Mudugudu kirawufite ikindi ntabwo kiwufite kandi dufite abana biga bagombye kwigira ahabona. Umwana ntabwo ashobora kujya mu ikayi atashye izo nazo ni ingaruka kandi niba abandi bafite umuriro natwe badufasha kuko batubwiye ko no kwikururira bitemewe ikindi nta n’ubushobozi dufite bwo kubikora.”
Undi yagize ati: “Njye ndi umusore nakabaye nshinga ‘Salo’ yogosha umusatsi hano kuko narabyize, ariko kuko nta muriro uhari biradindiza kandi iki igitekerezo cyanjye cyagirira umumaro abatuye aha. Mudufashe kutwibukiriza natwe badukure muri uyu mwijima.”
Umukozi wa REG mu Karere ka Rutsiro Rugaba Maurice yabwiye Imvaho Nshya icyo kibazo cyabo baturage ntacyo bari bazi ariko bagiye kugikurikirana.
Ati: ”Ntabwo twamenye icyo kibazo ahari wasanga bari bazi ko bakitugejejeho ariko ntikitugereho. Turakora ubugenzuzi, Tugiye gukora uko dushoboye dusure n’abo bo muri Kaduha tubafashe kubona umuriro.
Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yabwiye Imvaho Nshya ko hari gahunda Akarere karimo yo kugeza umuriro w’Amashanyarazi mu ngo 11 000 bityo ko n’abatari bawubona barimo n’igice cyo muri uwo Mudugudu wa Kaduha baba barimo.
Ati: “Uyu mwaka turaha umuriro ingo zigera ku 11 000 zirimo n’izari zarasigaye, bigaragara ko bishobora kutuzamurira imibare tukava kuri 50% kugera kuri 70% kandi tugakomeza guha n’abandi badafite umuriro kuko biri mu nshingano zacu zo guha abaturage bacu umuriro. Abo utari wageraho rero turabasaba kwihangana”.
