Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kigali: Impanuka yakomerekeyemo 23 harimo 3 bakomeretse bikomeye
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Kigali: Impanuka yakomerekeyemo 23 harimo 3 bakomeretse bikomeye

igire
igire Yanditswe March 12, 2025
Share
SHARE

Ahagana saa moya n’iminota 40 z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Werurwe 2025, mu Kagari ka Kinyange mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, habereye impanuka y’imodoka yagonze moto ikomerekeramo abantu 23 barimo 3 bakomeretse bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje amakuru y’iyi mpanuka.

Mu butumwa bugufi , yagize ati: “Mu Murenge wa Gitega mu kagari ka Kinyange habereye impanuka y’imodoka ya Bus Youtong yavaga Nyamirambo yerekeza Nyabugogo, yageze ku Gitega igonga moto iyinyuraho iva mu gisate cy’umuhanda yarimo, igonga imodoka ebyiri babisikanaga.”

SP Kayigi akomeza agira ati: “Muri iyi mpanuka hakomeretse abantu 23 barimo 3 bakomeretse bikomeye, bajyanwe kuvurirwa ku bitaro bya CHUK mu gihe abandi batwawe ku bitaro no ku Bigo Nderabuzima bitandukanye.”

Poilisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko hagikorwa iperereza kugira ngo imenye neza icyateye impanuka.

SP Kayigi, Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ko abatwaye ibinyabiziga bagomba kwitwararika bityo bakirinda kugenda nabi mu muhanda kuko biri mu bitera impanuka.

Kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza umwaka ushize wa 2024, habaye impanuka 9 600.

Muri izo impanuka izikomeye zabaye 700, zirimo izahitanye ubuzima bw’abantu no gukomereka cyane, hagwamo abantu bakabakaba 350.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko muri izo mpanuka zahitanye ubuzima bw’abantu, 32% zaguyemo abagenda n’amaguru, abagendera kuri moto ni 32%, abagendera ku igare ni 16% mu gihe abagendera ku bindi binyabiziga bangana na 20%.

Mu igenzura Polisi yakoze, yasanze abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha 30% ari abatwara moto, igasaba abatwara ibinyabiziga kugabanya ayo makosa.

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire March 12, 2025 March 12, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

UEFA Champions League:PSG isezereye Arsenal isanga Inter ku mukino wa nyuma
SIPORO

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?