Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal hatangijwe uburyo bushya bwo kuvura abafite agahinda gakabije
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal hatangijwe uburyo bushya bwo kuvura abafite agahinda gakabije

igire
igire Yanditswe March 20, 2025
Share
SHARE

Ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal hatangijwe ku mugaragaro uburyo bushya bwo kuvura abafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe birimo agahinda gakabije, hakoreshejwe umuti uzwi nka Ketamine unyuzwa mu rushinge.

Muri iki gikorwa kitabiriwe n’abakora mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya Augustin yasobanuye ko ubu buryo bwo kuvura hakoreshejwe uyu muti usanzwe ukoreshwa mu gutera ikinya, bukoreshwa ku bantu uburyo busanzwe bwo kuvura ibyo bibazo byo mu mutwe butatanze umusaruro.

Minisiteri y’Ubuzima isobaura ko ubuvuzi bwa Ketamine, ari bushya kw’isi muri rusange, u Rwanda rukaba rwarafashe iya mbere mu kubukoresha kugira ngo bufashe abafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Dr. Yvan Butera avuga ko ari ingenzi kwivuza ibibazo birebana n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ubuyobozi bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal buvuga ko hashize amezi 6 hatangiye gutangwa umuti wa Ketamine, uretse gufasha umurwayi mu buryo bw’ako kanya, uyu muti umufasha no mu gihe kirekire, ukaba utangwa mu byiciro biri hagati ya 3 na 6.

Ubu ibi bitari biri mu biganiro n’ibigo bitanga ubwishingizi bwo kwivuza birimo RSSB kugira ngo abakoresha ubwishingizi bwa RSSB ndetse na Mutuelle bajye bahabwa ubu buvuzi bakoresheje ubwishingizi bwabo

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire March 20, 2025 March 20, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?