Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba (RFA) n’abafatanyabikorwa bacyo bahagurukiye kubungabunga ubutaka bwibasirwa n’isuri no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ibi bazabigeraho bageza ibiti bivangwa n’imyaka ahari ubutaka buhingwa mu gihugu hose.
RFA ivuga ko kugeza ubu, ku buso bw’u Rwanda buhingwa, 70% itewemo ibiti bivangwa n’imyaka, bakaba bafite intumbero yo kuba bagejeje ku 100% mu cyerekezo 2050.
Ibingo bazabigeraho bafatanyije n’abafatanyabikorwa biyemeje gukwirakwiza ibiti bivangwa n’imyaka, dore ko hamwe na hamwe banafasha abaturage kubitera.
Muri abo bafatanyabikorwa harimo umushinga witwa TREPA ukorera mu Ntara y’Iburasirazuba, FIP ukorera mu Majyepfo, ndetse n’umushinga wa Tubura.
Makombe Abel, umwe mu baterewe ibiti avuga ko yiteze umusaruro ushimishije aho agira ati: “Ibiti bivangwa n’imyaka bidufitiye akamaro kanini cyane nko gufata ubutaka. Ikindi kandi nibimara gukura tuzasaba uburenganzira leta maze tubibyazemo imbaho. Uburenganzira tuzabusaba twamaze gutera ibizabisimbura, kugira ngo ubutaka bwacu butazasigara bwambaye ubusa.”
Mukandekezi Valentine uhagarariye TREPA mu Murenge wa Mayange mu Karere Ka Bugesera avuga ko babanje gusobanurira abaturage akamaro ko kubungabunga ibiti bivangwa n’imyaka.
Yagize ati “uyu mushinga ugamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere by’umwihariko muri Bugesera.”
Epaphorodite Gakwerere Nkuba ushinzwe ubushakashatsi muri RFA yagarutse ku mateka y’ibiti bivangwa n’imyaka.
Yagize ati: “Gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka yatangiye gukorwa mu buryo bunoze mu 1980 ariko na mbere yaho abaturage bakundaga gutera amoko y’ibiti nk’ umuvumu, umuko, umukore mu bice by’Amajyaruguru. mu Burasirazuba habaga umuvugangoma n’ umubirizi.”
Mu 1980 ngo ni bwo hatangijwe ubushakashatsi mu duce dutandukanye tw’igihugu haterwa amoko anyuranye y’ibiti.
Icyo gihe leta ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Amashyamba y’icyo gihe n’abafatanyabikorwa batandukanye hazanywe ibiti by’ibivamahanga nka gereveriya, lesena, kariyandara, gasia cyangwa gafia batangiye kugerageza kureba ko byavangwa n’imyaka.
Mu mwaka w’ 2000 nibwo byashyizwemo ingufu cyane binandikwa muri gahunda zirambye za leta nk’icyerekezo 2020 na 2050.
Icyakora, iyi gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka yagiye ihura n’imbogamizi zinyuranye.
Uyu muyobozi avuga ko hari aho usanga bimwe bidafata kubera ko abaturage bafite ubumenyi buke bwo kubyitaho, hakaba n’imihindagurikire y’ikirere ituma umubare w’ibifata uba mukeya.
Yongeyeho kandi ati “Ikindi ni uko usanga abaturage bakunda ubwoko bumwe bw’ibiti; dutanga amoko agera kuri atanu ariko abaturage bakunda gutwara ibiti biri mu moko abiri nka gereveriya kuko ivamo imbaho, kandi ibisigaye nabyo bifite akamaro. Hari nk’ibivamo imishingiriro nka kariyandra, n’ibindi bivamo ubwatsi bw’amatungo.”
Indi mbogamizi yavuze kandi, ngo ni ukubura kw’ingemwe z’ibiti, n’ubushobozi ariko ku bufatanye n’imishinga itandukanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba ubu ngo biragenda bikemuka.
Muri rusange, Nkuba avuga ko izi mbogamizi zigenda zigabanuka uko barushaho gusobanurira abaturage akamaro ibiti bivangwa n’imyaka bifite mu kongera umusaruro no kubungabunga ubutaka bwabo.