Perezida Paul Kagame yageze i Libreville mu Murwa Mukuru w’Igihugu cya Gabon, kwifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu bo hirya no hino mu birori by’irahira rya Perezida mushya wa Gabon, Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema, uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu.
Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema ararahira nk’Umukuru w’Igihugu cya Gabon, mu muhango ubera kuri Stade de l’Amitié kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025.
Ni umuhango ufite isura idasanzwe kandi witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye babarirwa muri 16.
Nyuma yo kurahira, uyu General w’imyaka 50 aratangira kuyobora manda y’imyaka irindwi. Yatsindiye mu matora ya mbere yakurikiye ihirikwa ry’ubutegetsi, agira amajwi arenga 90%.
Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema ashyize iherezo ku butegetsi bw’igihe kirekire bw’umuryango wa Bongo wari umaze imyaka hafi 56 uyobora Gabon, nyuma yo kubusezerera muri Kanama 2023.
Yavukiye mu ntara y’amajyepfo y’uburasirazuba ya Haut-Ogooué.
Akiri muto yinjiye mu mutwe w’ingabo zidasanzwe zishinzwe kurinda Perezida wa Repubulika ya Gabon, nyuma yo guhugurirwa mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Meknes Royal Military Academy muri Maroc mu 1997.
Akunda umupira w’amaguru na volleyball, avuga Igifaransa n’Icyongereza, kandi afite umugore n’abana.
Gen. Nguema yasuye u Rwanda mu Ukwakira 2023, ahita ategeka Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’igihugu cye gushinga ambasade mu Rwanda vuba bishoboka.


