Intumwa yihariye y’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) mu Karere k’Ibiyaga Bigari Tiffany Sadler, ategerejwe i Kigali mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru gitangira tariki 5 Gicurasi, aho yitezweho kugirana ibiganiro n’abayobozi ku makimbirane akomeje mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Biteganyijwe kandi ko Tiffany Sadler azanagaragaza umusanzu wa Guverinoma y’u Bwongereza mu kurushaho guharanira ko umutekano usesuye wakongera kuboneka mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ari na wo nzira y’uburumbuke.
Uru ni uruzinduko rwa kabiri Madamu Tiffany Sadler akoreye mu Rwanda kuva yahabwa inshingano muri Nzeri 2024, akaba aje i Kigali nyuma yo kugera i Kampala muri Uganda n’i Kinshaka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Madamu Tiffany Sadler yagaragaje ko yishimiye kugaruka mu Rwanda muri ibi bihe. Ati: “Nejejwe no kugaruka mu Rwanda muri ibi bihe by’ingenzi kandi by’agaciro. Amasezerano y’ibanze yasinywe hagati ya RDC n’u Rwanda i Washington, hamwe n’itangazo rihuriweho hagati ya RDC na M23 nyuma yo guhurira i Doha muri Qatar byose ni amakuru meza.”
Yavuze kandi ko muri urwo ruzinduko azahura n’abayobozi batandukanye mu nzego za Guverinoma, abakuriye Sosiyete Sivile, abacuruzi ndetse n’icyo u Bwongereza bushobora gukora mu gushyigikira iyo ntambwe nziza.
Yakomeje agira ati: “Umutekano n’uburumbuke bizayobora inyungu nyinshi kuri bose. Akarere gakwiye kubaho mu mahoro.”
Biteganyijwe ko Intumwa ya UK muri aka Karere izanasura ibikorwa bishingiye ku bufatanye bw’igihe kirekire bw’u Rwanda n’u Bwongereza mu burezi, aho azasura rimwe mu mashuri batera inkuga mu Ntara y’Amajyaruguru.
Nk’uko asuye u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biteganyijwe ko azafata umwanya wo gusura no gutega amatwi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’aho, Madamu Tiffany Sadler azasura umushinga w’amashanyarazi aturuka ku rugomero rwa Rusizi III aho azaba aherekejwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Jimmy Gasore.
Urugomero rwa Rusizi III rutanga Megawatt 147, hakaba harimo Megawatt 47 zihabwa u Rwanda, usigaye ugasaranganywa hagati ya RDC n’u Burundi.
Gusura urwo rugomero bishimangira ukwiyemeza k’u Bwongereza gukomeje mu gushyigikira uwo mushinga uhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na RDC, witezweho kongera ingano y’ingufu z’amashanyarazi mu Karere k’Ibiyaga Bigari.