Abanyarwanda bibukijwe ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bugira imbibi

igire

Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko, LAF (Legal Aid Forum), ryaburiye Abanyarwanda ko n’ubwo bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bahabwa n’Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda, ubwo burenganzira bugira imbibi by’umwihariko iyo bigeze ku bivugirwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, kuko bishobora kuvamo ibyaha bihanwa n’amategeko.

Mu biganiro byahuje abanyamakuru, abahagarariye inzego z’ibanze, imiryango itari iya Leta, n’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko, hagaragajwe ko umubare munini w’Abanyarwanda badafite ubumenyi buhagije ku mikoreshereze inoze y’imbuga nkoranyambaga nyamara bazikoresha kenshi.

Ingaruka zabyo zirimo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, amagambo y’urwango n’ibindi.

 

Share This Article