Nyarugenge: Polisi yafashe abantu 10 bakekwaho ibikorwa by’ubujura

igire

Mu Kagari ka Nyarufunzo mu Murenge wa Mageragere hafatiwe abagabo bane bakekwaho ubujura bwo gutobora inzu z’abaturage no gutega abaturage bakabambura ibyo bafite ndetse polisi ivuga ko atari ubwa mbere aba bantu bafatirwa mu bikorwa by’ubujura kubera ko bafungiwe iki cyaha barangiza igifungo bararekurwa ariko banga guhinduka basubira muri ibi bikorwa.

Mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Muhima, ho hafatiwe abantu batandatu nabo bakekwaho ibikorwa by’ubujura byo kwiba abantu mu santere ya Nyabugogo.

Polisi ivuga ko uyu mu kwabu wo kubafata wabaye nyuma y’aho abaturage bagaragarije ko muri kariya gace hari abajura biba abaturage ibyabo.

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali ivuga ko bujura ari icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda ndetse umuntu wese wijandika mu bikorwa by’ubujura agomba gufatwa agahanwa unashimangira ko ifatanije n’izindi nzego yahagurukiye abantu bose babuza umudendezo abaturage ndetse ababiba ibyabo batazihanganirwa.

Polisi yaboneyeho kwibutsa abaturage gukomeza kugira uruhare mu kugaragaza aba bajura batanga amakuru ku gihe kubo baziho gukora ibikorwa nk’ibi by’ubujura.

Share This Article