Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025 , Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ihuje Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma yiga uko Isi yarushaho kwegerana, no gukemura ibibazo bitandukanye bishingiye ku bukungu (Global Gateway Forum 2025) irikubera Brussels kuva kuri uyu wa 9- kugeza kuwa 10 Ukwakira 2025.
iyi nama irikuba ku nshuro ya kabiri, yakiriwe n’Ububirigo, iri kwibanda ku bufatanye mu gukemura ibibazo birimo ibishingiye kuri politiki, ubukungu n’ibindi.
Global Gateway Forum 2025, ni inama ihuriza hamwe Abayobozi bakuru ba za guverinoma, ibigo byita ku bukungu, abikorera, ndetse n’imiryango itari iya leta(societe civile) mu gushakira hamwe ibisubizo bigamije kwagura ubufatanye mu ishoramari mpuzamahanga hagati y’ibihugu bifite imikoranire.
Perezida Paul Kagame kandi biteganyijwe ko aza kugirana ibiganiro na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen, bigamije kureba hamwe ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda n’uyu muryango.