Tshisekedi aracyatekereza ko ikibazo cya Congo cyizarangizwa n’imbaraga za gisirikare ?

igire

Ibi Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane Hon. Olivier Nduhungirehe yabivuze mu kiganiro cyihariye yagiranye na Ukweli Times kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2025, aho yagarutse ku mibanire y’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi, cyane cyane Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo,

Minisitiri Nduhungirehe, yavuze ko hari ibibazo bibiri bikomeye muri iyi mishyikirano, bijyanye n’imyumvire y’abahagarariye Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo mu biganiro.

Yagize ati: Kurandura FDLR nibyo bizatuma u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi,”

Yakomeje ati ” Hari ibibazo bibiri muri iyi mishyikirano, abahagarariye Congo bashobora kuba baza bataganirijwe ibiri mu masezerano.”

Yakomeje avuga ko hari bamwe mu basirikare bakuru ba Congo bafite imvugo zihabanye n’ukuri ku kibazo cya FDLR.

Ati ” Hari aba generari ba Congo bavuga ko FDLR itabaho kandi ntacyo itwaye u Rwanda, ibyo ni ukwihunza ukuri.”

Ku bijyanye n’ubufatanye mu by’ubukungu, Minisitiri  Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ariko RDC igaseta ibirenge.

Ati ” Amasezerano mu by’ubukungu twaganiriyeho na Congo bwaracyereye, Perezida Tshisekedi atanga itegeko ko batagomba kuyashyiraho umukono.”

Minisitiri  Nduhungirehe yanavuze ko ibintu biri kuba mu Burasirazuba bwa Rebeburika ya Demukarasi ya Congo, biteye impungenge kubera ko bikomeje kunyuranya n’ibyo ibihugu byiyemeje mu masezerano y’agahenge.

Yagize ati ” Igiteye impungenge ni ibintu bibera mu burasirazuba bwa Congo kuko Congo iracyakoresha indege z’intambara na drones, binyuranyije n’agahenge twashyizeho umukono.”

Yongeyeho ko imvugo za bamwe mu bayobozi ba RDC, zirimo n’iza Perezida Félix Tshisekedi, zigaragaza ko hakiri icyizere cy’uko ikibazo cyakemurwa mu buryo bwa gisirikare, ibintu u Rwanda rubona nk’icyinyuranyo cy’inzira y’amahoro.

Yagize ati ” Imvugo za Perezida Tshisekedi na Guverinoma ya Congo ziracyerekana ko bacyizera ko bashobora kurangiza iki kibazo mu buryo bwa gisirikare kandi ntibishoboka.”

Yakomeje agira ati ” Ubwazo izo mvugo zigaragaza ko nta bushake buhari bwo gukemura ikibazo mu mahoro.”

Minisitiri  Nduhungirehe kandi yakomoje ku mubano w’u Rwanda n’ububiligi, ashimangira ko u Bubiligi bwasabye kubonana n’u Rwanda bubicishije ku gihugu cya Qatar kugira ngo habeho ibiganiro by’ibihugu byombi.

Minisitiri  Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda rukomeza gushyigikira inzira z’amahoro ariko rukaba rudasiba kwibutsa ko umuti nyawo w’ikibazo ari ukurandura FDLR no gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga ibihugu byombi byashyizeho umukono.

 

Share This Article