Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyizeho amabwiriza abuza abantu kwigarurira amasambu n’inzu za Leta mu bice igenzura; mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Nyiragongo ndetse no mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
AFC/M23 yashyizeho aya mabwiriza ishingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryo ku itariki 18 Gashyantare 2006 nk’uko ryahinduwe n’itegeko No 11/002 kandi rigasubiramo zimwe mu ngingo by’umwihariko iya 64.
Iri huriro kandi rishingira ku ngingo z’amategeko arigenga yashyizweho ku wa 15 Ukuboza 2023, ndetse n’izemejwe n’abatangije AFC i Bunagana ku wa 20 Ukuboza 2023.
Amabwiriza akubiye mu itangazo rya AFC/M23 ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC akaba na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, ku wa 06 Mutarama 2026, abuza abantu kwiha imitungo ya Leta yaba iyubatse, itubatse cyangwa iyo Leta yashyize mu maboko y’abikorera.
Aya mabwiriza agira ati: “Birabujije mu bice byabohowe gushyiraho, gusohora, gutanga, kwandika cyangwa gutuma handikwa inyandiko iyo ari yo yose y’ubutaka, icyemezo cy’iyandikisha, uruhushya rwo gutura cyangwa gukoresha ubutaka, inyandiko ya leta cyangwa iy’amategeko, cyangwa indi nyandiko iyo ari yo yose iha cyangwa yiyitirira guha uburenganzira nyabwo bw’imitungo cyangwa ubw’umuntu ku giti cye kuri iyo mitungo yavuzwe.”
Abaturage babujije gukora igikorwa icyo ari cyo cyose cyo gutanga, kugurisha, kwimura cyangwa guhindura uburenganzira ku mutungo, by’umwihariko binyuze mu kwigabiza, kugurisha, gutanga nk’impano, guhererekanya, gutanga nk’umurage cyangwa guhererekanya umutungo, haba mu kwishyurwa cyangwa ku buntu, ku birebana n’imitungo y’ubutaka yavuzwe.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 bugaragaza ko uzanyuranya n’icyo ari cyo cyose kirenze ku biteganywa n’amabwiriza azahanwa hakurikijwe ibihano biteganywa n’amategeko n’amabwiriza ariho.
