AFC/M23 yashyize Uvira mu maboko ya LONI

igire

Umutwe wa AFC/M23 washyize Umujyi wa Uvira wo muri Kivu y’Amajyepfo mu maboko y’umuryango w’Abibumbye kugira ngo urinde abaturage bivugwa ko bageramiwe n’ubwicanyi bw’ingabo za Congo n’ababashyigikiye barimo Abarundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo.

Bishingikirije ku cyemezo bafashe ku wa 15 Ukuboza umwaka ushize wo kwivana mu Mujyi wa Uvira bari bamaze igihe gito bafashe, ndetse no ku masezerano y’agahenge bavuga ko biyemeje gushyira mu bikorwa, M23 yabwiye umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye ko iyihereje ku mugaragaro umujyi wa Uvira kugira ngo irengere abaturage.

Itangazo bandite ryagize riti “Ihuriro ryacu AFC/M23 ryiyemeje ku mugaragaro, uyu munsi guhereza umuryango mpuzamahanga inshingano zo kwita ku Mujyi wa Uvira wose.”

Itangazo ryongeyeho ko kuva kuri uyu wa 15 Mutarama bakuye mu birindiro umutwe w’ingabo wari utegereje gukurikirana uko ibintu bihagaze, ndetse n’ihererekanyabubasha ry’uyu mujyi n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zidafite aho zibogamiye.

Aha bagize bati “ubu noneho ni inshingano z’umuryango w’abibumbye kwita ku mutekano no kurinda abaturage b’abasivile, kubungabunga umutekano w’abaturage bose ba Uvira, nta vangura na mba.”

Mu gihe M23 yandikiraga LONI, ingabo za Congo ngo zarashishije drone icyamby cya Kalundu muri Uvira, zica abantu, zangiza ibintu.png

Mu gihe M23 yandikiraga LONI, ingabo za Congo ngo zarashishije drone icyamby cya Kalundu muri Uvira, zica abantu, zangiza ibintu.png

Muri iri tangazo kandi, M23 yavuze ko FARDC, Abarundi, Wazalendo na FDLR bose ari ihwa mu kirenge ku baturage ba Uvira, kuko bafite gahunda yo kubagirira nabi, bityo bakavuga ko nta gahunda na ntoya bafite yo kubahiriza amasezerano y’amahoro.

Aha rero bagize bati “kuba muri Uvira kw’aba bantu, ntibibangamiye abahatuye gusa, ahubwo ni n’imbogamizi y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro.”

Share This Article