Perezida Kagame yashimiye Senegal yegukanye CAN 2025 itsinze Maroc

igire

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye Ikipe y’Igihugu ya Senegal yegukanye Igikombe cya Afurika cya 2025, nyuma yo gutsinda iya Maroc igitego 1-0 mu mukino wakinwe iminota 120.

Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Complexe Sportif Prince Moulay Abdellah iherereye mu mujyi wa Rabat, ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026, Perezida Kagame akaba ari umwe mu banyacyubabiro bitabiriye agaragiwe na Rwego Ngarambe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo.

Abo banyacyubahiro barimo Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) Gianni Infantino, na Patrice Motsepe uyobora Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF).

Perezida Kagame yagize ati: “Mwishyuke Ntarenza Teranga ku bw’intsinzi ya AFCON mwari mukwiriye, ikaba intambwe iteye ishema ishimangira ukudacogora, kunga ubumwe, ndetse n’ubudakemwa. Ndashimira kandi Morocco yakinnyen neza cyane muri aya marushanwa yateguranywr ubuhanga kandi kabashimira ko batwakiranye urugwiro.”

Ikipe y’igihugu ya Senegal yatangiranye imbaraga nyinshi ndetse ibona Koruneri ebyiri zikurikiranya ariko inanirwa kuzibyaza umusaruro.

Mu minota 30, umukino wakinirwaga cyane mu kibuga hagati nta kipe iratera ishoti rigana mu izamu.

Ku munota wa 35, Senegal yahushije igitego cyabazwe ku ishoti ryatewe na Iliman Ndiaye ari wenyine imbere yi’izamu, umupira ushyirwa Koruneri n’umunyezamu Yassine Bono.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Ikipe y’igihugu ya Maroc (Morocco) yari mu rugo, yagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri itangira gusatira bikomeye.

Ku munota wa 58, Maroc yahushije igitego cyabazwe ku mupira watewe na rutahizamu Ayoub El Kaabi wari wenyine imbere y’izamu ku mahirwe make ye ujya hanze.

Iyi kipe yakomeje gusatira cyane harimo uburyo bwabonywe na Abdessamad Ezzalzouli ariko ntiyabubyaza umusaruro.

Ku munota wa 77, Senegal yakoze impinduka mu kibuga ishyiramo Abdoulaye Seck, Ismaila Sarr, Cherif Ndiaye na Ibrahim Mbaye ikuramo Antoine Mendy, Lamine Camara, Nicolas Jackson na Iliman Ndiaye.

Ku munota wa 89, Ibrahim Mbaye yateye ishoti rikomeye ari mu rubuga rw’amahina ku bw’amahirwe make urukuwaho n’umunyezamu Yassine Bono.

Mbere y’uko umukino urangira Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota umuani y’inyongera.

Ku munota wa 90+7, El Hadji Malick Diouf yashyize hasi Brahim Díaz mu rubuga rw’amahina, Umusifuzi yifashishije VAR yemeza ko ari Penaliti.

Iki cyemezo nticyavuzweho rumwe, uwa Sénégal, Pape Thiaw yahise abwira abakinnyi be gusohoka mu kibuga bakava mu mukino, mu gihe Sadio Mané we yababwiraga kujya mu kibuga bakongera bagakina, nyuma y’uko na we avuganye n’umunyabigwi w’iyi kipe, El Hadji Diouf.

Iyi Penaliti yatewe na Brahim Diaz, ashyira umupira mu maboko y’umuzamu Edward Mendy.

Iminota 90 isanzwe y’uyu mukino yarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, hitabazwa Iminota 30 y’inyongera.

Ku munota wa 90+4, Senegal yafunguye amazamu ku mupira wazamukanywe na Sadio Mane, uwaha Pape Gueye atera ishoti rikomeye ari mu rubuga rw’amahina, umunyezamu yassine Bono ananirwa kuwukoraho ujya mu izamu.

Maroc yagerageje gushaka igitego cyo kwishyura ariko biranga, biranga Senegal itsinze igitego 1-0, yegukana Igikombe cya Afurika ku nshuro ya ya Kabiri , aho yagiherukaga mu 2021 itsinda  Misiri Penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 120.

Sadio Mane, ni we wabaye Umukinnyi Mwiza w’Irushanwa, Umunyezamu Mwiza yabaye Yassine Bono w’Ikipe y’Igihugu ya Maroc.

Ni mu gihe Brahim Diaz wa Maroc,yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi, aho afite bitanu yatsinze mu mikino irindwi.

Igikombe cya Afurika gitaha kizaba mu 2027, aho kizakinirwa muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’imyaka 50 aho kizabera muri Tanzania, Kenya na Uganda.

Perezida Kagame yarebye uyu mukino ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe ,
Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Amb. Shakilla umutoni na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice
Senegal yegukanye igikombe cya Afurika cya kabiri mu mateka
Igitego cya Pape Gueye cyahesheje Senegal kwegukana igikombe cya Afurika cya 2025
Perezida Kagame aganira na Infantino wa FIFA na Motsepe wa CAF
Share This Article