Mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke haravugwa abagabo 2 batawe muri yombi, barimo Niyonkuru Elisé w’imyaka 34 uvugwaho n’abaturage gucuruza no kuranguza urumogi wafatanywe udupfunyika 111 na Ngirabakunzi Fred w’imyaka 44, wafatanywe udupfunyika 11 yari amaze kumurangurira.
Umwe mu batanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa yabwiye Imvaho Nshya ko bari bafite amakuru ahagije ko uyu Niyonkuru Elisé acuruza akanaranguza urumogi, mu buhamya bwatangwaga rwihishwa na bamwe mu basore barumuguriraga banavugaga ko hari n’abagabo aruranguza bakarucuruza mu bandi cyane cyane urubyiruko.
Ati” Habayeho kumucungira hafi no guhanahana amakuru n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Umurenge n’Akagari.”
Arakomeza ati” Ubwo uriya Ngirabakunzi Fred yavaga kumurangurira udupfunyika 11 avuga ko yagombaga kugurisha mu bandi banarimo urubyiruko yadufatanywe, avuga aho aruranguye abamufashe bahageze basangana Niyonkuru Elisé udupfunyika 111 twarwo.”
Avuga ko Niyonkuru Elisé yabajijwe aho arukura yanga kuhavuga bakizera ko azahabwira Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), akazanavuga n’abandi bakorana muri ubwo bucuruzi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal yabwiye Imvaho Nshya ko aba bombi bafashwe ku makuru yatanzwe n’umuturage ashimira cyane, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo.
Ati” Twabafashe, bamaze gushyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Kanjongo ngo bakorerwe dosiye”
Yongeyeho ati” Abaturage baragirwa inama yo kwirinda no kwamagana ikwirakwizwa ry’urumogi n’ibindi biyobyabwenge kubera ingaruka mbi zabyo, ababikwirakwiza na bo tukongera kubihanangiriza”.
