Perezida Kagame yakiranywe amashyi n’impundu mu irahira rya Denis Sassou Nguesso

igire

Muri Repubulika ya Congo-Brazzaville, kuri uyu wa Kane tariki 16 Mata 2026 habereye umuhango w’irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso, uherutse kongera gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda nshya.

Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi, harimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiranywe urugwiro rudasanzwe ubwo yageraga aho uyu muhango wabereye.

Ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yinjiraga muri stade ya ‘La Concorde’ i Kintélé, amashyi n’impundu byaturutse mu mbaga y’abantu byari byinshi cyane. Iki gishobora gufatwa nk’ikimenyetso cyerekana ko abaturage b’icyo gihugu bakunda Perezida Kagame, ndetse no ku rundi ruhande ni ikimenyetso cy’ubucuti n’ubufatanye bukomeje kuranga u Rwanda na Congo-Brazzaville.

Ariko se uyu mubano ukomoka he? Reka dusubize amaso inyuma turebe ku mateka y’umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Congo.

Umubano w’u Rwanda na Congo Brazzaville wubakiye ku rufatiro rukomeye. Guhera mu mwaka wa 2011, kompanyi y’indege y’u Rwanda, RwandAir, yatangiye gukora ingendo zerekeza i Brazzaville. Izi ngendo zatumye amayira y’ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi afungurwa.

Mbere yaho, mu mwaka wa 2010 nibwo ibihugu byombi byari byongeye kumvikana gusubukura umubano wabyo. Mu mwaka wa 2016, nibwo u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo mu mujyi wa Brazzaville, ari wo murwa mukuru wa Repubulika ya Congo.

Usibye ubuhahirane no kugenderanira hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, abakuru b’ibihugu byombi bagiye bakorera ingendo zitandukanye i Kigali n’i Brazzaville ndetse bakagirana n’ibiganiro byubaka ubufatanye n’ubucuti.

Muri Mata 2022 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Congo Brazzaville, aho yasuye n’Akarere ka Oyo. Aha hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu by’ubuhinzi n’ubucuruzi.

Muri Nyakanga 2023 Perezida Denis Sassou Nguesso na we yasuye u Rwanda, yakirwa mu cyubahiro gikomeye aho yambitswe n’umudari w’icyubahiro w’u Rwanda uzwi nka “Agaciro”, kubera uruhare rwe mu kubaka amahoro muri Afurika.

Icyo gihe Perezida Kagame mu ijambo rye, yaragize ati “U Rwanda na Congo bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bucuti n’ubufatanye. Mu myaka itatu ishize, ibibazo byugarije Isi byagiye bitwibutsa kenshi ko duhujwe kandi ko tugomba gukorana. Muri urwo rwego, intego y’uru ruzinduko ni ugushimangira ubushake bwacu bwo gukorera hamwe nk’ikipe imwe, kugira ngo twongere ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo no kongera kubaka ubukungu bwacu mu buryo burambye. Muri kano kanya kandi, turizihiza ibikorwa by’indashyikirwa bya mukuru wacu, Perezida Sassou Nguesso. Nejejwe no kumuha umudali w’Icyubahiro w’Igihugu. Uyu mudali hano uzwi ku izina ry’Agaciro. Ni umudali ugushimira ku buyobozi bwawe bwiza n’ubwitange bwawe mu kubaka Afurika itekanye kandi itera imbere.”

Perezida Kagame tariki 21 Nyakanga 2023, yambitse Denis Sassou-Nguesso umudali w'icyubahiro witwa ‘Agaciro' ku bw'imiyoborere ye idasanzwe

Perezida Kagame tariki 21 Nyakanga 2023, yambitse Denis Sassou-Nguesso umudali w’icyubahiro witwa ‘Agaciro’ ku bw’imiyoborere ye idasanzwe

Ibihugu byombi bimaze gusinya amasezerano y’ubufatanye arenga icumi mu nzego zirimo: umutekano, imicungire y’ubutaka, ubukerarugendo, n’inganda.

Perezida Sassou Nguesso warahiye kuri uyu wa Kane tariki 16 Mata 2026, yatsinze amatora yabaye tariki 17 Werurwe 2026, ku majwi 95%.

Share This Article