U Rwanda rurasaba urwego ruhangana n’imvugo z’urwango mu Karere

igire

U Rwanda rwasabye ko hashyirwaho itsinda ryihariye rishinzwe guhangana n’imvugo z’urwango, kubera ko ukudahana imvugo mbi zikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, biteza umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe yabigarutseho ku wa 23 Gashyantare, mu nama ya “Durban 25” yabereye i Genève mu Busuwisi, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Uko kudahana ibyaha by’imvugo z’urwango bitiza umurindi urugomo n’ihungabana ry’umutekano mu Karere.”

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Imvugo z’urwango si ubutumwa. Mu gihe zitamaganwe, bigafatwa nk’ibisanzwe cyangwa mu buryo bwa Politiki zigahabwa umwanya, zizahinduka igikoresho cy’ihohoterwa.”

Yagaragaje ko nubwo iyo nama ya Darban itanga umurongo ngenderwaho ku rwego mpuzamahanga mu kurwanya ivanguramoko, kwanga abanyamahanga n’ubundi bwoko bw’ubuhezanguni, gukangurira ivangura n’urugomo bikomeje kugaragara henshi ku Isi n’ubu, hashize imyaka irenga makumyabiri iyo gahunda yaremejwe.

Yagize ati: “Mu bihe bitandukanye, izo mvugo zirihanganirwa cyangwa se zigakoreshwa n’abanyapolitiki mu nyungu zabo.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo z’urwango bitarangiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo byongeye gukwira bigahabwa ishingiro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati: “Gukomeza kubaho kwa FDLR, umutwe witwaje intwaro wafatiwe ibihano na Loni ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bigaragaza uko kudahana ibyaha bituma ingengabitekerezo z’urugomo zikomeza kubaho zigakomeza guhererakanwa mu bihe bitandukanye.”

Yaburiye Isi ko iyo imvugo z’urwango zidakumiriwe hakiri kare, ivangura rikomeza kuba ibisanzwe, amatsinda amwe agatangira gufatwa nk’abanyamahanga mu bihugu byabo.

Yagize ati: “Icyo gihe ivangura riba gahunda rusange, rigashingira imizi muri politiki no mu nzego z’umutekano, bityo urugomo rukaba rushobora kwaduka mu gihe kizaza.”

Nduhungirehe yanagarutse ku kibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo, cyane cyane muri Kivu y’Epfo, aho umuryango w’Abanyamulenge uri kwibasirwa mu buryo bukomeye hakaba no kubura uburyo bwo kubagenera ubutabazi n’imfashanyo byahagaritswe.

Yagize ati: “Ibi ni ibimenyetso bigaragara byo kwibasira amoko kandi bigize ibimenyetso bifatika by’ibyaha byibasira inyokomuntu.”

Mu rwego rwo guhangana n’izi ngaruka, u Rwanda rwasabye ishyirwaho ry’itsinda ruhamye, ryiswe “group of friends”, rigamije kurwanya imvugo z’urwango no kudahana ibyaha, hagamijwe kunoza ubufatanye mu gukumira, gukurikirana ababigizemo uruhare no gufata ingamba hakiri kare.

Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye kandi ko hakenewe guhangana n’imiterere y’imvugo z’urwango zambukiranye imipaka kandi zigenda zihinduka, cyane cyane mu ikoranabuhanga aho imbuga nkoranyambaga zongera imbaraga mu gukwirakwiza inkuru n’inyigisho zishobora guteza akaga.

Umujyanama wihariye wa Loni mu gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itatangijwe n’intwaro, ahubwo yatangijwe n’amagambo yakwirakwijwe binyuze kuri radiyo, ibinyamakuru n’ubukangurambaga bwateguwe, byateshaga agaciro Abatutsi mu gihe kirekire.

Yibukije ko Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (International Criminal Tribunal for Rwanda) rwashyizeho ihame ry’amategeko rigaragaza ko imvugo rusange zirimo guhamagarira kurimbura itsinda ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize ati: “Abantu benshi bashinjwaga ibyaha bya Jenoside barakidegembya muri Congo n’ahandi. Bamwe muri bo bakomeje gukwirakwiza iyo ngengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo zitesha agaciro Abatutsi.”

Yongeyeho ati: “Imvugo z’urwango zitegura, naho guhakana Jenoside bigategura isubiramo ry’icyaha. Kuburira hakiri kare bigomba kujyana no gufata ingamba hakiri kare.”

Uwahoze ari Umushinjacyaha mu rukiko rwa ICTR Florida Kabasinga, yagaragaje ko imvugo z’urwango zibasira Abatutsi n’Abanyamulenge zikwiriye hose muri Congo, haba ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima busanzwe.

Yagaragaje ko  ubutegetsi bwa Congo buyobowe na Perezida Félix Tshisekedi bugira uruhare mu gutoteza Abatutsi b’Abanyekongo n’Abanyamulenge, binyuranyije n’Itegeko Nshinga ry’igihugu ryemeza kubana mu mahoro.

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, we yaburiye ko imiterere y’ibintu byagejeje kuri Jenoside yo mu 1994 iri kongera kugaragara mu Karere, kandi akenshi igatizwa umurindi n’uburangare bw’umuryango mpuzamahanga.

Yibukije ko mu ntangiriro z’imyaka ya 1990, Loni yari yarahawe integuza z’uko urugomo rwakorwaga ku Batutsi rwari rumaze kugera ku rwego rwa Jenoside mu mategeko, ariko ntizitabweho.

Ugirashebuja yavuze ko u Rwanda rwashyizeho amategeko ahana ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyihakana n’imvugo z’urwango, hagamijwe guhagarika urugomo rukiri mu ntangiriro.

Yagize ati: “Intego ni ugukumira guhagarika ingengabitekerezo ya Jenoside mbere y’uko igera ku rwego rwo gushyirwa mu bikorwa.”

Share This Article