Umutoza wa Rayon Sports abona noneho amaze kwemeza abataramwemeraga

igire

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yishimiye ko nibura ubu abantu bamaze kubona ko iyi kipe ye urwego igezeho rutanga icyizere mu bayireba nyuma yo kwihanganirwa akubaka ikipe ye neza.

Ibi uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yanganyijemo na Al Hilal Omdurman igitego 1-1, mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa 19 wa Shampiyona.

Bruno Ferry agaragaza ko mu bihe bishize yakundaga kubwira abantu kureba uko urutonde rumeze ariko nibura abona ubu hari icyo amaze kubaka muri Rayon Sports abantu batakongera kumutera amabuye kuko hari icyizere iyi kipe irimo gutanga.

Yagize ati “ Mu byumweru bike bishize nasabaga abantu kureba uko urutonde rwari rumeze icyo gihe no kureba uko rumeze ubu. Biragaragara ko turi mu nzira nziza. Haracyari akazi kenshi, ariko ntekereza ko twongeye guha icyizere abantu benshi, cyane cyane abafana bacu. Uyu mugoroba twabonye ko bishimye, kandi ibyo biradushimisha kuko abafana ari ingenzi mu ntsinzi y’ikipe.”

Bruno Ferry abona ikipe ya Rayon Sports n’ubundi hakiri akazi ko gukorwa ndetse ko cyo bashaka ari ugutsinda buri mukino kugira ngo barebe niba baza mu myanya y’imbere.

Yagize ati “ Icy’ingenzi kuri twe ni ukongera imbaraga kuri buri mukino. Tugomba kubona amanota kuri buri mukino niba dushaka kwegera imyanya y’imbere. Dushingiye ku buryo umukino wagenze, turishimye. Twakinnye n’ikipe ikomeye cyane, twinjizwa igitego hakiri kare, ariko abakinnyi bagaragaje umutima, umurava n’ubushake bwo kwishyura. Mu gice cya kabiri, ntitwari kure yo gutsinda.”

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kunganya na Al Hilal SC igitego 1-1, byatumye ikomeza kwegera cyane ikipe ya APR FC kuko ubu hagati yazo harimo amanota atatu y’ikinyuranyo. Rayon Sports ifite amanota 36 iri ku mwanya wa 4, naho APR FC iri ku mwanya wa 3 n’amanota 39. Umukino Rayon Sports irakurikizaho n’uwo izakina na Musanze FC.

Share This Article