Umukinnyi wa mbere ku rutonde rw’Isi muri Tennis, Jannik Sinner w’u Butaliyani, yongeye kwandika amateka nyuma yo kwegukana irushanwa rya Wimbledon 2026, atsindiye ku mukino wa nyuma Umudage Alexander Zverev amaseti 3-1.
Uyu mukino wabereye i Londres kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026, warangiye Sinner atsinze amaseti 6-7 (7-9), 7-6 (7-2), 6-3 na 6-4, yegukana Wimbledon ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma yo no kuryegukana mu 2025.
Iyi ntsinzi yahesheje Sinner, ufite imyaka 24, igikombe cya gatandatu yegukanye muri uyu mwaka, nyuma yo gutsindira amarushanwa atanu ya Masters 1000 yabanje gukinwa muri uyu mwaka.
Ni igikombe kandi cya gatanu cya Grand Slam yegukanye mu buzima bwe, agaragaza ko akomeje kuganza Tennis y’Isi.
Yihimuriye mu bihe bitamworoheye.
Sinner yari amaze igihe adatsindira irushanwa rya Grand Slam kuva yegukana Wimbledon mu 2025.
Mu mpera z’umwaka ushize yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa US Open n’Umunya-Espagne Carlos Alcaraz, mu gihe muri uyu mwaka yasezerewe muri ½ cya Australian Open, ndetse anasezererwa hakiri kare muri Roland-Garros, irushanwa rukumbi rya Grand Slam Atari yigeze yegukana.

Ku rundi ruhande, Alexander Zverev yari ageze ku mukino wa nyuma wa Wimbledon bwa mbere mu mateka ye, nyuma yo kwegukana Roland-Garros muri Gicurasi 2026. Iyo ntsinzi yari yamuhesheje igikombe cya mbere cya Grand Slam, nyuma yo gutsindwa imikino ya nyuma itatu yari yarakinnye mbere.
N’ubwo atabashije kwegukana Wimbledon, urugendo rwe rwiza ruzatuma azamuka ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abakinnyi ba Tennis ku Isi, ari na wo mwanya mwiza agezeho mu mateka ye.
Sinner yerekanye ubunararibonye mu bihe bikomeye.
Umukino watangiye ugoye kuri Sinner kuko Zverev yegukanye iseti ya mbere nyuma ya tie-break. Gusa mu ya kabiri, amakosa abiri akomeye ya Zverev mu gutangira tie-break ( uburyo bwihariye bukoreshwa kugira ngo hamenyekane uwegukanye iseti igihe abakinnyi banganyije imikino 6 kuri 6. ) yahaye Sinner amahirwe yo kwishyura.
Mu iseti ya gatatu, Zverev yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yo kwihagararaho kuri serivisi ya Sinner, na we ahita ayamukorera, bituma yegukana iyo seti.
Mu ya kane, Sinner yongeye kumena serivisi ya Zverev maze asoza umukino nyuma y’amasaha 3 n’iminota 46.
Iyo ntsinzi yabaye iya 10 yikurikiranya Sinner atsinda Zverev, ndetse iba n’intsinzi ye ya 100 mu marushanwa ya Grand Slam.
Yavuye mu bibazo byo gukoresha ibiyobyabwenge agarukana imbaraga.
N’ubwo amaze kuba umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi, Sinner yigeze kunyura mu bihe bikomeye hagati ya 2024 na 2025, nyuma yo gupimwa bagasanga mu mubiri we harimo ikinyabutabire cya stéroïde anabolisant.

Yabanje kugirwa umwere, ariko nyuma aza guhanishwa guhagarikwa amezi atatu, igihano cyemeranyijweho n’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri siporo (WADA). Hari abavugaga ko icyo gihano cyari cyoroheje ugereranyije n’uburemere bw’icyaha yashinjwaga.
Kuva agarutse mu marushanwa, yongeye kwerekana urwego rwo hejuru, nubwo yasezerewe hakiri kare muri Roland-Garros.
Sinner yavuze ko we n’itsinda rimufasha bakoze impinduka mu myiteguro ye kugira ngo arusheho guhangana n’ubushyuhe bukabije, bwigeze kumubera imbogamizi.
Yagize ati: “Twakoze impinduka zitandukanye. Ni urugendo rufata igihe kandi nta gitangaza kibirimo, ariko dukora ibishoboka byose kugira ngo turusheho guhangana n’ibihe by’ubushyuhe.”
Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Sinner yongeye gushimangira ko icy’ingenzi kuri we atari ibikombe gusa, ahubwo ari n’uburyo azibukwamo.
Yagize ati: “Nifuza ko abantu bazanyibuka nk’umuntu ukina mu mucyo kandi wubaha abandi. Ibyo ni byo mbona bifite agaciro kurusha ibindi byose.”
BIGENIMANA Didier/IGIRE.RW
