Igitero cy’u Burusiya ku bubiko hafi ya Kyiv muri Ukraine cyahitanye abagera kuri 37.

igire

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko igitero cy’u Burusiya cyibasiye ububiko buri hafi y’umujyi wa Kyiv, aho “hakurikiyeho iturika rikomeye”, rigateza inkongi y’umuriro ukomeye ndetse n’andi maturika menshi. Abantu nibura 37 bahasize ubuzima.

Abayobozi bavuze ko abantu nibura 37 bamaze guhitanwa n’igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) cyagabwe n’u Burusiya mu ijoro, cyibasiye ububiko bw’amasasu n’ibikoresho bya gisirikare hafi y’umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv.

Guverineri w’Intara ya Kyiv, Tymur Tkachenko yatangaje ko ubutabazi bukomeje gukorwa
Guverineri w’Intara ya Kyiv, Tymur Tkachenko yatangaje ko ubutabazi bukomeje gukorwa.

Guverineri w’Intara ya Kyiv, Tymur Tkachenko, yanditse kuri Telegram kuri uyu wa Gatandatu ati:“Birababaje, umubare w’abapfuye mu Karere ka Bucha wageze kuri 37, abatabazi n’izindi nzego zose bireba bakomeje ibikorwa byo gushakisha no gutabara ahabereye aya mahano.”

Abayobozi bavuze ko nyuma y’igitero ku bubiko bw’amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare, habayeho iturika rikomeye mu mujyi wa Myla, hafi y’inkengero z’iburengerazuba bw’umurwa mukuru Kyiv, kuri uyu wa Gatandatu.

Guverineri w’Intara ya Kyiv, Tymur Tkachenko, yavuze ko nibura inyubako 50 z’abaturage zangijwe n’icyo gitero, cyateje inkongi y’umuriro ukomeye wakomeje gukwira mu mazu y’abantu no muri resitora. Abantu hafi 400 bari barimo kwimurwa bakurwa mu gace katewe. Abantu benshi kandi bakomeretse.

Tkachenko yongeyeho ko mu bahitanywe n’iki gitero harimo Taras Didych, wari umuyobozi w’umudugudu wa Dmytrivska.
Abashinjacyaha bo muri Ukraine bavuze ko ubwo bubiko bushobora kuba bwarabikwagamo “ibintu bishobora guturika”. Bavuze ko batangiye iperereza ku cyaha cyo kutita ku nshingano z’umutekano, cyane cyane harebwa niba kubika ibyo bintu n’ibikoresho biturika kuri icyo kigo byari byemewe n’amategeko.

Iperereza kandi rizibanda ku kureba niba sosiyete yari ishinzwe ubwo bubiko, itatangajwe izina, yari ifite impushya n’ibyangombwa byose byari bikenewe kugira ngo ibike ibyo bintu.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yatangajeko hagiye gukorwa iperereza kuri icyo gitero rishingiye ku mategeko.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yatangajeko hagiye gukorwa iperereza kuri icyo gitero rishingiye ku mategeko.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko icyo gitero “cyakurikiwe n’iturika rikomeye.” Ntabwo yatanze ibisobanuro birambuye ku hantu icyo gitero cyabereye, ariko yemeje ko hazakorwa iperereza rishingiye ku mategeko.

Mu itangazo rya Zelenskyy hagira hati: “Hari amabwiriza agenga ibi bikorwa amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare ntibigomba kubikwa hafi y’amazu cyangwa ahandi hantu hatuwe.”
Minisitiri w’Intebe Sergii Koretskyi yagaragaje agahinda avuga ko “isomo” ritigeze ryigishwa nyuma y’igitero cyahitanye abantu muri Nyakanga, cyagabwe ku bubiko bw’amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare i Vyshneve, hafi ya Kyiv.

Minisitiri w’Intebe Sergii Koretskyi yagaragajeko abashinzwe ubu bubiko batigeze bafata masomo ku kindi gitero cyahitanye abantu muri iki gihugu biturutse kudakurikiza amabwiriza agenga ubu bubiko
Minisitiri w’Intebe Sergii Koretskyi yagaragajeko abashinzwe ubu bubiko batigeze bafata masomo ku kindi gitero cyahitanye abantu muri iki gihugu biturutse kudakurikiza amabwiriza agenga ubu bubiko.

Iperereza ryakozwe kuri icyo gitero ryagaragaje amakosa akomeye yakozwe n’ikigo cya Leta, cyananiwe gukurikiza amabwiriza asaba ko amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare bibikwa kure y’inyubako zituwemo n’abaturage.
Koretskyi yavuze kuri Telegram ati: “Mu mwaka wa gatanu w’intambara y’ubushyamirane bwagutse, gukomeza gukora amakosa amwe inshuro nyinshi ni uburangare bukabije bushobora gufatwa nk’icyaha.”
Yakomeje agira ati: “Abantu bose babifitemo uruhare, nta n’umwe usigaye, bagomba guhanwa bikomeye kugira ngo ibintu nk’ibi bitazongera kubaho.”

Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zatangaje ko Uburusiya bwarashe byibuze misile ebyiri na drones 267 muri Ukraine, mu masaha y’ijoro ryo ku wa Gatanu kugeza mu gitondo cyo ku wa Gatandatu.
Uretse igitero cyagabwe ku bubiko, abayobozi batangaje ko ibitero by’u Burusiya byagabwe mu rukerera rwo ku wa Gatandatu byahitanye abantu batatu, barimo umwana w’imyaka ibiri wiciwe i Kyiv ndetse n’umukobwa w’imyaka 14 wiciwe mu nkengero z’umujyi wa Kyiv.

Mikhail Razvozhayev, guverineri wa Sevastopol ushyirwaho n’u Burusiya,nawe arashinja Ukraine kubagabaho igitero cya drone
Mikhail Razvozhayev, Guverineri wa Sevastopol ushyirwaho n’u Burusiya,nawe arashinja Ukraine nayo ko  yabagabyeho igitero cya drone .

Mu Burusiya, byibuze abantu batatu barishwe, abandi icyenda barakomereka mu gitero cyakoreshejwe drones za Ukraine mu ntara ya Belgorod, nk’uko abayobozi baho babitangaje kuri Telegram. Abayobozi bongeyeho ko batatu mu bakomeretse barembye cyane.

Mikhail Razvozhayev, guverineri wa Sevastopol ushyirwaho n’u Burusiya, yavuze ko undi muntu umwe yishwe, abandi batatu bagakomereka mu gitero cya drone za Ukraine cyagabwe i Sevastopol, mu gace ka Crimea kigaruriwe kandi kigenzurwa n’u Burusiya.

Mu mezi ashize, Uburusiya na Ukraine byongereye ibitero bya misile na drones bigera kure byibasira buri ruhande, aho bigenda birushaho kwibasira ibikorwa remezo by’abasivili, birimo ububiko bw’ibicuruzwa n’ibikoresho by’ubwikorezi, ibikorwaremezo bya peteroli ndetse n’ibyambu. Ibi byatumye umubare w’abasivili bahitanwa n’ibitero n’abakomereka wiyongera cyane.

BIGENIMANA Didier /IGIRE.RW

Share This Article