Musanze: Abarokotse Jenoside banenga abayobozi n’abihayimana babibye amacakubiri

igire

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, banenga bamwe mu bayobozi bo mu nzego zahoze ari iza Leta n’abihayimana, bavuga ko bagize uruhare mu kubiba amacakubiri aho kwigisha ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ibi babigarutseho mu gihe bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bagaragaje ko mu cyahoze ari Komini Mukingo, hari abayobozi bigishaga urwango n’amacakubiri, ndetse no mu nsengero ugasanga ari byo byigishwa.

Mukanoheli Josee, umwe mu barokotse Jenoside, yavuze ko byabababaje kubona abayobozi n’abihayimana bari bafite inshingano zo kubarinda batarabigezeho.

Ati: “Twahungiraga kuri Komini no mu nsengero twizeye ko tuharindirwa, ariko aho kuduhisha bamwe badushyikirizaga abicanyi. Ibi ni ibintu bitazibagirana.”

Uwamariza Beata na we warokotse Jenoside, yavuze ko ababibye urwango batagize umutima wo gutabara abari mu kaga.

Yagize ati: “Hari abari abayobozi n’abihayimana bavukaga hano cyangwa bahakoreraga, ariko ntibadufashaga ngo nibura baduhishe. Ahubwo bamwe bafashije abicanyi kutugeraho bakabadushumuriza. Ibyo ni bimwe mu byadusigiye ibikomere bikomeye.”

Nubwo bimeze bityo, abo barokotse Jenoside bashimira ingabo zari iza RPA- Inkotanyi zabatabaye, zikabarokora ndetse zikongera kubafasha gusubira mu buzima busanzwe. Bavuga ko zabubakiye inzu zari zarasenywe n’interahamwe, ubu bakaba baryama bagasinzira.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye abarokotse Jenoside gukomeza kwiyubaka no kwiteza imbere, bagaharanira kubaho neza no kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Muharanire ko nta kintu na kimwe cyahungabanya ubumwe bwacu. Ni byo twese dukwiye kwiyemeza, kandi kubigeraho bisaba gukomera ku bumwe bwacu, tukarinda ko hari uwagerageza kubusenya.”

Urwibutso rwa Busogo ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi isaga 400.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo muri Busogo bavuga ko bazaharanira kubaho
Abarokotse ba Busogo banenga abayobozi n’abihayimana babibye amacakubiri
Share This Article