Kuri uyu wa Mbere mu Murenge wa Kansi ho mu karere ka Gisagara, abaturage abayobozi n’imiryango y’abarokotse bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho by’umwihariko hibutswe Abatutsi bishwe bakajugunywa mu Cyuzi cya Cyamwakizi.
Iki cyuzi gishamikiye ku ruzi rw’Akanyaru, gihuriweho n’Imirenge ya Kigembe, Mugombwa na Kansi yose yo mu Karere ka Gisagara.
Ubuhamya bw’abarokokeye aha kuri iki cyuzi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bugaragaza ubukana n’ubugome bw’ubwicanyi bwahakorewe. Bavuga ko iki cyuzi cyajugunywagamo imibiri y’Abatutsi benshi cyane ku buryo cyagezeho cyuzura imirambo gusa. Bivugwa ko cyaba cyararoshywemo abarenga ibihumbi 25.
Mbonirema Jérôme uhagarariye IBUKA muri ako gace, yavuze ko nubwo iki cyuzi gifite amateka akomeye, hari impungenge zikomeye z’uko kiri kugenda gikama, bityo agasaba ubuyobozi gufasha kugisigasira nk’urwibutso rw’amateka.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yagarutse ku mateka maremare y’itotezwa ry’Abatutsi, avuga ko ryatangiye kuva mu 1959 rikageza mu 1994, Jenoside iba nko kurangiza umugambi wari umaze igihe utegurwa.

Abaturage bo mu Murenge wa Kansi n’indi bituranye bari baje ari benshi kwibukira kuri iki cyuzi kibitse amateka
Meya Rutaburingoga yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifitanye isano n’amateka y’ubukoloni, aho bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bo mu bihe byashize bigishijwe amacakubiri, yibutsa abaturage ko aya mateka agomba gusiga isomo rikomeye ryo kurwanya ivangura no guharanira ubumwe.
Agaruka ku kibazo cy’Icyuzi cya Cyamwakizi kiri gukama, Meya Rutaburingoga yijeje ko ubuyobozi buri gufatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo gikomeze kubungabungwa.
Yakomeje ati “Nk’uko perezida wa IBUKA yabivugaga iki cyuzi kirimo kirakama ariko tuzakoresha imbaraga zose ku buryo kitazakama. Harimo harakorwa inyigo kugira ngo turebe imigezi imenamo, byose turebe uburyo twazabicyemura dufatanyije na REMA na Green Fund. Turabizeza rero ko turi kubyigaho, nibinashoboka ko tuvoma amazi tukayagarura azagaruka ariko ntabwo kizakama kuko kibitse amateka menshi y’abacu, amateka y’Igihugu cyacu, amateka y’Abanyarwanda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yijeje ko ubuyobozi buzagerageza kubungabunga Icyuzi cya Cyamwakizi

Abaturage hamwe n’inzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa cyo #Kwibuka32
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku bw’imbabazi bahaye ababicaga, batanazibasabye, bakigomwa ku bwo gushaka kubaka Igihugu, ayibutsa ko batagomba guheranwa n’ibyababayeho, ahubwo bagomba kwiyubaka, bagakora bakiteza imbere.
Abarokokeye Jenoside mu bice byahoze ari amakomini ya Nyaruhengeri, Kigembe na Kibayi, bavuga ko abicanyi babashukaga babizeza kubafasha kwambuka bajya mu Burundi, ariko bakabageza ku cyuzi bakabica urw’agashinyaguro mbere yo kubajugunyamo.
Basaba ko hashyirwaho ikimenyetso cy’amateka kuri iki cyuzi, gisobanura ubwicanyi bwahabereye, kugira ngo kizafashe abakiri bato n’abazavuka gusobanukirwa amateka y’igihugu no kwirinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.


Bagaragaje impungenge z’uko Icyuzi cya Cyamwakizi kibitse amateka kiri gukama
