Amerika yatangije ibitero bishya kuri Irani, yibasira ibirindiro bya missiles n’amato.

igire

Yanditswe na Bigenimana Didier

Amerika yavuze ko ku wa Mbere yagabye ibitero bishya mu majyepfo ya Iran, yibasira ibirindiro bya misile n’amato yashakaga gushyira ibisasu byo mu mazi
Amerika yavuze ko ku wa Mbere yagabye ibitero bishya mu majyepfo ya Iran, yibasira ibirindiro bya misile n’amato yashakaga gushyira ibisasu byo mu mazi.

Amerika yavuze ko ku wa Mbere yagabye ibitero bishya mu majyepfo ya Iran, yibasira ibirindiro bya misile n’amato yashakaga gushyira ibisasu byo mu mazi .
Ibyo bitero byavuzwe ko byakozwe mu rwego rwo kwirwanaho kandi bigamije kurinda abasirikare ba Amerika ibyago byaterwaga n’ingabo za Iran,ibi bikaba byatangajwe n’Ubutegetsi Bukuru bw’Ingabo za Amerika mu karere (Centcom ) United States Central Command.

Ku wa Kabiri, umutwe w’ingabo za Iran witwa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) watangaje ko wahanuye drone ya Amerika ndetse ukanarasa indege y’intambara n’indi drone byinjiye mu kirere cya Iran, nk’uko ibitangazamakuru bya leta byabitangaje gusa ntibavuze igihe ibyo byabereye.

IRGC yongeyeho ko Iran ifite uburenganzira bwemewe kandi busesuye bwo kwihorera ku kurenga ku masezerano y’agahenge bikorwa na Amerika.
Umuvugizi wa Centcom, Kapiteni Tim Hawkins, mu itangazo ryo ku wa Mbere yagize ati: “Ingabo za Amerika zagabye ibitero byo kwirwanaho mu majyepfo ya Iran uyu munsi kugira ngo zirinde abasirikare bayo ku byago byaterwaga n’ingabo za Iran.”
Yakomeje agira ati: “Ubutegetsi Bukuru bw’Ingabo za Amerika bukomeje kurinda ingabo zabwo mu gihe bukomeje kwifata muri iki gihe cy’agahenge.”

Kapiteni Hawkins yongeyeho ko ibyo bitero bya Amerika byibasiye agace kari hafi ya Bandar Abbas, umujyi wo ku cyambu wo mu majyepfo ya Iran kandi urimo ibirindiro by’ingabo zirwanira mu mazi za Iran, biherereye ku nyanja ya Strait of Hormuz, nk’uko byatangajwe na New York Times.

Umuvugizi wa w’Ingabo za Amerika mu karere (Centcom )avugako ibitero bagabye mu majyepfo ya Iran byari ibyo kwirwanaho
Umuvugizi wa w’Ingabo za Amerika mu karere (Centcom )avugako ibitero bagabye mu majyepfo ya Iran byari ibyo kwirwanaho.

Mbere yaho, ibitangazamakuru bya leta ya Iran byari byatangaje ko abayobozi bo muri Bandar Abbas bari gukora iperereza nyuma y’uko humvikanye ibisasu.

Ntibiramenyekana neza ingaruka ibitero bya vuba bya Amerika bizagira ku masezerano ayo ari yo yose y’amahoro ashoboka hagati ya Amerika na Iran.
Nyuma y’ibyo bitero bya Amerika, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio yavuze ko amasezerano agishoboka, anagaragaza ibiganiro biteganyijwe ku wa Kabiri hagati y’umushyikirano mukuru wa Iran na minisitiri wayo w’ububanyi n’amahanga hamwe na minisitiri w’intebe wa Qatar.
Rubio yabwiye abanyamakuru ari mu ruzinduko rw’akazi mu Buhinde ati: “Tuzareba niba twagira aho tugera. Ntekereza ko hari ibiganiro byinshi biri kuba byo gusubiranamo ku magambo yihariye ari mu nyandiko y’ibanze, bityo bizatwara iminsi mike.”
Yavuze ko Perezida Donald Trump yagaragaje ubushake bwo kugera ku masezerano.

Rubio yavuze ati: “Ashobora kugera ku masezerano meza cyangwa se ntihagire amasezerano abaho.”
Nyuma, ubwo yongeye kubazwa ku bitero byo ku wa Mbere, Rubio yagize ati: “Imihora y’inyanja igomba kuguma ifunguye. Izaguma ifunguye uko byagenda kose, bityo igomba gufunguka. Ibiri kubera aho binyuranyije n’amategeko, ntibyemewe kandi ntibishobora gukomeza ku isi; ntibyakwihanganirwa.”

.

Marco Rubio yavuze ko hari icyizere ko amasezerano agishoboka hagati ya minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran na minisitiri w’intebe wa Qatar.
Marco Rubio yavuze ko hari icyizere ko amasezerano agishoboka hagati ya minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran na minisitiri w’intebe wa Qatar.

Hagati aho, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei yavuze ko Uburasirazuba bwo Hagati butazongera kuba ingabo zirinda ibirindiro bya Amerika.
Khamenei, utarongera kugaragara mu ruhame kuva yasimbura se witabye Imana ku buyobozi bw’ikirenga bwa Iran mu ntangiriro z’uyu mwaka, yavuze ayo magambo ku wa Kabiri mu butumwa bwo kwizihiza umutambagiro mutagatifu wa Hajj.

Yongeyeho ati: “Usibye kuba batakigira ubuhungiro bwizewe bw’ibikorwa bibi no gushyiraho ibirindiro bya gisirikare muri ako karere, Amerika iri kugenda iva ku mwanya yari ifite mbere umunsi ku wundi.”

Mojtaba Khamenei yavuze ko Uburasirazuba bwo Hagati butazongera kuba ingabo zirinda ibirindiro bya Amerika.
Mojtaba Khamenei yavuze ko Uburasirazuba bwo Hagati butazongera kuba ingabo zirinda ibirindiro bya Amerika.

Mu kwezi kwa Gicurasi mbere, habaye amakimbirane hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nyanja ya Strait of Hormuz, aho buri ruhande rwashinjaga urundi kuba nyirabayazana ariko Perezida Donald Trump yahise ashimangira ko agahenge kari kakiriho.
Mu mpera z’icyumweru, Trump yari yavuze ko impande zombi zegereje amasezerano, ariko nyuma aza kuvuga ko yahaye amabwiriza abaganira ku masezerano kutihutira kuyashyiraho na none Marco Rubio yari yatangaje ko amasezerano ashobora kugerwaho ku wa Mbere.

Ariko umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran, Esmail Baqai, yavuze ati: “Ni byo koko ko twageze ku mwanzuro ku bice byinshi by’ibiri kuganirwaho ariko kuvuga ko gusinya amasezerano biri hafi cyane, nta muntu wabihamya.”
Amasezerano y’agateganyo ari kuganirwaho bivugwa ko arimo kongera igihe cy’agahenge iminsi 60,kongera gufungura inzira y’amazi ya Strait of Hormuz no gukomeza ibiganiro ku bijyanye na gahunda ya Iran y’ingufu za nucléaire.

CBS News, umufatanyabikorwa wa BBC muri Amerika, yatangaje ko inzego z’ubutasi za Amerika zemeza ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei wakomerekeye mu gitero cya Israel ku munsi wa mbere w’intambara cyahitanye se ndetse n’uwo yasimbuye yihishe ahantu hatazwi. Ibi ngo bituma kuganira n’intumwa ze bigorana kandi bikadindiza ibiganiro na Amerika.

Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Amerika bibivuga, ibi biganiro ntibizahita bigera ku masezerano ya nyuma kuko hari ibibazo bikomeye bizaganirwaho nyuma, birimo gukuraho ibihano byafatiwe Iran,kurekura amafaranga ya Iran yafunzwe,ndetse n’ibyo Amerika isaba Iran byo kugabanya gahunda yayo ya nucléaire.

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za atomique (IAEA) cyagereranije ko intambara itangira, Iran yari ifite hafi ibiro 440 bya uranium byatunganyijwe ku kigero cya 60%.
Iyo uranium iba isigaje intambwe nto kugira ngo igeze ku rwego rwa 90%, ngo ishobora gukoreshwa mu gukora intwaro za nucléaire.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru n’ijoro, Trump yavuze ko iyo uranium yagombaga guhita ishyikirizwa Amerika cyangwa byiza kurushaho igasenywa iri muri Iran ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Iran.

Ingabo za Amerika n’iza Iran zakomeje kubahiriza agahenge kuva tariki ya 8 Mata uyu mwaka ariko Iran yakomeje kugenzura ibikorwa byo gutwara ibintu mu nyanja ya Strait of Hormuz, naho ingabo zirwanira mu mazi za Amerika zigerageza gukumira ibyambu bya Iran.

Amerika na Israel bagabye ibitero byinshi kuri Iran tariki ya 28 Gashyantare uyu mwaka , bituma intambara ikwira mu Burasirazuba bwo Hagati naho Iran yahise yihimura igaba ibitero kuri Israel no ku bihugu bifatanya na Amerika mu kigobe cya Gulf, ndetse ifunga inzira ya Strait of Hormuz. Ibi byatumye ibiciro bya peteroli bizamuka cyane ku isi yose.

Share This Article