Umushoramari akaba n’uwashinze Microsoft, Bill Gates, ateganyijwe gutanga ubuhamya kuri uyu wa Gatatu imbere ya komite ishinzwe ubugenzuzi n’ivugurura mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, mu rwego rw’iperereza rikomeje ku byaha bya Jeffrey Epstein wahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana.
Gates azitabira ikiganiro kitazabera mu ruhame, aho abagize iyo komite bazamubaza ku mubano yigeze kugirana na Epstein. Biteganyijwe ko inyandiko ikubiyemo ibyo yabajijwe n’ibyo yasubije izashyirwa ahagaragara nyuma.
Mu itangazo ryatanzwe mbere y’uku kubazwa, umuvugizi wa Gates yavuze ko yiteguye kandi yakiriye neza amahirwe yo kwitaba komite,ashimangira ko nubwo atigeze abona cyangwa ngo agire uruhare mu bikorwa bitemewe bya Epstein, yiteguye gusubiza ibibazo byose kugira ngo afashe mu kazi k’ingenzi iyo komite iri gukora.
Komite iyobowe na James Comer yari yasabye Gates kuyitaba muri Werurwe uyu mwaka , nyuma y’uko Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika ishyize ahagaragara miliyoni z’impapuro zifitanye isano na Epstein. Muri izo nyandiko harimo aho Gates avugwa inshuro nyinshi, amafoto amugaragaza ari kumwe na Epstein ndetse n’amakuru agaragaza ko bahuye inshuro zitandukanye.
Nyuma yo gusohoka kw’izo nyandiko, umuryango wa Gates Foundation watangaje ko bamwe mu bakozi bawo bari baravuganye na Epstein bitewe n’uko yari yavuze ko ashobora gushaka inkunga nini zo gufasha ibikorwa by’ubuzima n’iterambere ku isi. Gusa uwo muryango wavuze ko nta bufatanye bwigeze bushyirwaho kandi nta kigega cy’amafaranga cyigeze gishyirwaho.
Muri Mata, Gates Foundation yatangaje ko yatangije isuzuma ryigenga kugira ngo harebwe uburyo uwo muryango wakoranye na Epstein mu bihe byashize n’ingamba ukoresha mu kugenzura abafatanyabikorwa bashya.
Mu myaka ishize, Gates yagiye agaragaza kwicuza kuba yarigeze kugirana umubano na Epstein. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru umwaka ushize yavuze ko bahuraga baganira ku bikorwa by’ubugiraneza, ariko yemera ko byari ikosa rikomeye
Yagize ati: “Yego, nari narakoze ubupfapfa. Natekerezaga ko byafasha ibikorwa byanjye byo guteza imbere ubuzima ku isi, ariko ntacyo byatanze kandi byabaye ikosa rikomeye cyane.”
Nk’uko byatangajwe na The Wall Street Journal, Gates yabwiye abakozi ba Gates Foundation ko yatangiye guhura na Epstein mu 2011, imyaka myinshi nyuma y’uko Epstein yari amaze kwemera icyaha cyo gushora umwana mu bikorwa by’uburaya muri leta ya Florida.
Gates yavuze ko yakomeje guhura na Epstein kugeza mu 2014, ndetse no nyuma y’uko uwari umugore we icyo gihe, Melinda French Gates, yari yagaragaje impungenge kuri uwo mubano.
Yavuze ko yigeze kugurukana na Epstein mu ndege ye bwite ndetse bagahurira mu mijyi itandukanye irimo Washington, New York, mu Bufaransa no mu Budage, ariko ashimangira ko atigeze arara kwa Epstein cyangwa ngo asure ikirwa cye bwite.
Gates yavuze ati: “Nta kintu kitemewe nigeze nkora. Nta kintu kitemewe nigeze mbona.”
Yongeyeho ko igihe yamaranaga na Epstein cyari ikosa rikomeye cyane kandi asaba imbabazi abantu bose bagizweho ingaruka n’icyo cyemezo yafashe.
Mbere y’uku kubazwa kwe, ikinyamakuru The New York Times cyatangaje ko Gates yari amaze igihe yitegura, afashijwe na Jake Greenberg wahoze ari umujyanama mukuru wa komite y’igenzura y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Jeffrey Epstein yari umuherwe w’Umunyamerika wamamaye cyane kubera ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abana b’abakobwa bato. Yari azwiho kugendana n’abantu bakomeye ku isi, barimo abanyapolitiki, abayobozi b’ibigo bikomeye, ndetse n’ibyamamare.
Yatangiye ubuzima bwe nk’umwarimu w’imibare. Hanyuma yaje kwinjira mu kazi ko gucunga imari n’imitungo ku rwego rwo hejuru (finance), bimwinjiriza amafaranga menshi cyane.
Epstein yapfiriye muri gereza yo muri Amerika mu mwaka wa 2019 ategereje urubanza. Abagenzuzi bavuze ko yiyahuye, nubwo n’ubu abantu benshi bakomeza gukeka ko hari ibindi byihishe inyuma y’urupfu rwe.

BIGENIMANA DIDIER/IGIRE.RW
