
NAEB ivuga ko ibi ari ubwa mbere bibaye aho amafaranga yinjijwe n’uru rwego arenga miliyari imwe y’amadolari.
Mu itangazo NAEB yashyize ahagaragara yavuze ko amafaranga yinjijwe n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi yiyongereyeho 24.3%, avuye kuri miliyoni 893 (miliyari 1,2 z’amafaranga y’u Rwanda) z’amadolari mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25.
Iyi ntambwe isobanuwe nk’ikimenyetso cy’iterambere ry’urwego rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga, ndetse n’imbaraga Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira mu kongera umusaruro, kuwongerera agaciro no kwagura amasoko mpuzamahanga.
NAEB yavuze ko hari ibikorwa bitandukanye byagize uruhare mu kuzamura umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga, birimo guteza imbere ibikorwaremezo bitunganya umusaruro w’ubuhinzi no kuwupima ubuziranenge mbere yo koherezwa ku masoko mpuzamahanga.
Hakozwe kandi ibikorwa byo kunoza uburyo bwo gukurikirana inkomoko y’umusaruro no kuzamura icyizere cy’abaguzi ku bicuruzwa by’u Rwanda, kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge, ndetse no kwagura ibikorwa byo kumenyekanisha ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi by’u Rwanda ku masoko yo hanze.
NAEB kandi yagaragaje ko iterambere ry’ibikorwaremezo by’ubwikorezi, guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga mu ruhererekane nyongeragaciro byagize uruhare muri iri zamuka.
Muri ibyo bikorwa harimo amarushanwa ngarukamwaka agamije guteza imbere no kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda y’ubwiza buhebuje, ndetse n’ibikorwa bigamije kongera umusaruro w’ibihingwa, kubaka ubushobozi bw’abahinzi no kubakangurira kunoza imikorere.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko kuba u Rwanda rwarageze ku ntego yo kwinjiza asaga miliyari y’amadolari avuye mu byoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi ari intambwe ikomeye.
Yagize ati: “Kugera ku ntego yo kwinjiza asaga Miliyari y’amadorali ni intambwe ikomeye, igaragaza imbaraga Igihugu gishyira mu guteza imbere urwego rw’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.”
Yakomeje agaragaza ko mu gihe u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose ngo rugere ku ntego za Gahunda ya Kabiri yo kwihutisha ubukungu (NST2), ndetse na Gahunda ya Gatanu yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA5), NAEB ikomeje gukorana n’abafantanyabikorwa bose mu kongera amadovize yinjizwa n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ndetse no kwagura amasoko mpuzamahanga.
NAEB ivuga ko izakomeza gukorana n’abahinzi, abatunganya umusaruro, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo kongera umusaruro, kuwongerera agaciro no gushaka amasoko mashya ku rwego mpuzamahanga.
