Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye Umuryango w’Abibumbye, Loni gushyigikira imbaraga zigamije gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bigizwemo uruhare na F.D.L.R igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu bakaba bafatanyije n’indi mitwe yo muri RDC, iz’u Burundi ndetse n’iz’abacanshuro ziri muri RDC.
Ibyo Dr. Nsengiyumva Justin yabivugiye mu Nama y’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye ‘’UNGA 81 ‘’ yaberaga i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yibanze ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC kimaze igihe kinini, asobanura ko u Rwanda rukomeje guhangayikishwa n’uwo mutwe rimwe na rimwe unyuzamo ukagaba ibitero ku mipaka yarwo.
Yibukije ingingo z’Amasezerano ya Loni atubahirijwe
Ati: “Uwo mutwe wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Congo ukwirakwiza ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, ukarangwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse ukanateza umutekano muke ku mipaka y’u Rwanda, ntabwo ikorana gusa n’ingabo z’u Burundi, ahubwo inakorana n’izindi ngabo za Congo zirimo n’abacanshuro, ibyo byose bikaba binyuranyije n’ingingo ya 1989 ikubiye mu masezerano y’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’ingingo ya 1977 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe igamije kurwanya ikoreshwa ry’ingabo z’abacanshuro.”
Ku birebana n’imikoranire n’ingabo z’Abarundi, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yibukije ko, ku ruhande rw’u Rwanda, uyu mutwe ukorana n’izindi ngabo zitandukanye zo muri RDC, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro avuga ko ibibazo by’Akarere ko mu burasirazuba bwa Congo bitavutse mu ijoro rimwe ahubwo ari ibya kera. Ati: “Urebye imizi yabyo ni ibibazo bya politiki, ibibazo bimaze igihe kitari gito harimo ikibazo gishingiye kuri politike ndetse n’igisubizo cyabyo ni icya politiki.”
U Rwanda rushyigikiye ibiganiro bihari
Agaruka ku biganiro bigamije amahoro bigahuza impande zifitanye ikibazo biherutse kubera i Doha na Washington, Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda rushyigikiye inzira zose za dipolomasi zatangiye gukorwa kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke mu Karere kibonerwe igisubizo ashima Amasezerano ya Washington ahuza u Rwanda na Congo ndetse n’inzira y’ibiganiro bya Doha bihuza Leta ya RDC n’Ihuriro rya AFC/M23, avuga ko ari intambwe igana mu cyerekezo cy’amahoro.
Akomeza agira ati: “U Rwanda rurashima Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Umwami wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani n’Umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida wa Togo Faure Gnassingbé, kubera ruhare rwabo mu gushyigikira inzira zigamije amahoro.
Dr. Nsengiyumva yasabye abitabiriye iyo Nteko rusange ya Loni, gushyigikira izo gahunda z’amahoro mu buryo burambye no gushishikariza impande zose gushyira mu bikorwa ibikubiye mu ngamba zumvikanyweho.
Ati: “Amahoro arambye ntiyaboneka hatabayeho gufatanya kurwanya imizi y’amakimbirane no gukemura ibibazo byemewe n’amategeko bihuje impande zose zirebwa nikibazo”
Muri iyo nama, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, aho baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu mu Karere n’icyakorwa mu kugarura amahoro. Mu bindi baganiriye ni ugushimangira ubufatanye no guteza imbere inyungu zihuriweho n’impande zombi.

