Perezida Kagame yaganiriye n’umuyobozi wa MONUSCO ku makimbirane yo mu Karere

igire

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaganiriye n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Loni akaba n’Umuyobozi w’Ubutumwa bwo kubungabunga Amahoro muri DRC (MONUSCO), James Swan ari kumwe n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga wa Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko abo bayobizi baganiriye ku ngaruka n’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) agira ku mutekano w’u Rwanda n’uw’akarere barebera hamwe uburyo yakemurwa aherewe mu mizi.

Hashize imyaka irenga 30 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakorera umutwe w’iterabwoba wa FDLR, washinzwe n’abahoze mu ngabo za Ex-FAR, Interahamwe n’abandi bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bihe bitandukanye uyu mutwe ubifashijwemo n’ubutegetsi bwa RDC, wagiye ugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda ndetse ugahitana ubuzima bw’abaturage, abandi bagakomereka.

Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n’abanyamakuru kuri uyu wa 24 Kanama 2026 yavuze ko ikibazo cy’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse n’uko ukomeje gushyigikirwa na RDC, ari ikibazo cyabayeho mu myaka myinshi ishize ariko bikomeje kugaragara ko aho kugira ngo abakagombye kugikemura babikore uko bikwiye, bakomeza kwitwaza u Rwanda kandi bigaragara ko atari rwo kibazo.

Ati “Ibimenyetso birahari, umuzi w’ikibazo urazwi […] amasezerano ya Washington ni uburyo bwa vuba ariko na kera hagiye habaho uburyo butandukanye bwo gushaka gukemura iki kibazo ariko kiracyari ikibazo. Hari bamwe bagerageza koroshya ibintu bakavuga ngo murabona, u Rwanda ni rwo kibazo ariko wibaza niba mu by’ukuri ibyo ari ukuri.”

Perezida Kagame yaganiriye n’abahangarariye Loni ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC
Share This Article