Nyuma y’uko hagaragajwe Bimwe mu bibazo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagihura nabyo, birimo ihezwa riterwa n’uko abasemuzi b’ururimi rw’amarenga bakiri bake cyane mu nzego zitanga serivisi nko ku bitaro, muri banki, n’ahandi ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wizihirijwe mu karere ka Ngoma, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma,buhamya ko hariho ingamba nshya zo guhangana n’izo nzitizi kuburyo nta muntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga uzongera kujya agorwa No kubona zimwe muri Serivise akwiye kuba ahabwa.
IHIMBAZWE Yves na NYINAWUMUNTU Anisie bombi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bagize bati, ” Turacyahura n’ikibazo gikomeye mumyigire, kuko tugorwa no kubona abadusobanurira ibi kuvugwa cyangwa se kwigishwa, nyamara ibi bituma tugaragara nk’abadashoboye kandi twifitemo ubushobozi. Iyo ugeze munzego z’ubuyobozi, ubuvuzi n’ahandi, usanga umubare w’abasemura ururimi rw’amarenga ukiri muto kuburyo kubona Serivise ari ibintu biba bigoranye kubera kubura abadufasha, icyo dusaba Leta y’u Rwanda, ni uko yadufasha kuburyo hajya habaho amahugurwa n’inyigisho ku bantu banyuranye, kugira byibura aho tuzajya tujya, haba muburezi, munzego z’ubuyobozi n’izumutekano, tujye tubasha gufashwa muburyo bwihuse kandi dufashijwe n’abo dusanze “.

Dr. Beth Mukarwego, Perezida w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, agaragaza ko nubwo hari intambwe yatewe, abafite ubumuga bakwiye guhabwa amahirwe n’agaciro mumirimo n’ibikorwa bitandukanye.
Aha yagize Ati, ” Ababyeyi, bafite abana bafite ubumuga, ndabasaba kutajya muheza abana banyu, kuko bafite byinshi bazi kandi ni iby’agaciro kugihugu kuba cyarahaye abanyarwanda bose amahirwe angana, haba, munzego z’ubuzima, uburezi, umutekano ndetse n’izindi. Mureke, abafite ubumuga bahabwe umwanya wo kugaragaza icyo bashoboye, mubashyigikire, ibi twese ni tubigira ibyacu, igihugu kizarusho gutera imbere munze zose z’iterambere “.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, MUKAYIRANGA Marie Gloriose, yagaragaje ko nk’Akarere ka Ngoma, gakomeje gushimangiye ko abafite ubumuga, badahejwe muguhabwa service haba munzego z’ubuyobozi no mu zindi kuko nabo ari abantu bakwiye agaciro.
Aha yagize ati, ” Umuntu wese ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yemerewe Serivise iyo ariyo yose, haba, munzego z’ubuyobozi, muri RIB n’ahandi ahari ho hose. Uyu munsi, ni umwanya wo kongera gushimangira ko, abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, badakwiye guhezwa no gusubizwa inyuma, ibi ni tubikora, tuzubaka umuryango nyarwanda ukomeye. Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ni abenegihugu, ni abaturage nk’abandi, bafite impano n’ubushobozi, bafite uburenganzira nk’ubwabandi twese, ibi rero ni ibyo kwishimira no gushimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu “.

Mubisanzwe, umunsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga wizihizwa buri mwaka mu kwezi kwa Nzeri ku Isi hose, hagamijwe kumenyekanisha uburenganzira bwabo no guteza imbere ururimi rw’amarenga
Uyu munsi kandi wari ufite insanganyamatsiko igira iti, ” KUMENYEKANISHA UBURENGANZIRA BWA MUNTU BW’ABAFITE UBUMUGA BWO KUTUMVA NO KUTAVUGA “
