Senateri Havugimana Emmanuel agaragaza ko mu gihe muri iyi minsi benshi mu bafunzwe bazira Jenoside yakorewe Abatutsi barimo kurangiza ibihano bahawe, bamwe ndetse bakaba barigishijwe ko bagomba kubana neza n’abaturanyi babo, bakemera no gusaba imbabazi, bakwiye kuzisaba koko babikuye ku mutima.
Ibi yabigarutseho mu butumwa yatangiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, aho yari umushyitsi mukuru.
Senateri Havugimana yaburiye abarangiza ibihano bakigamba ko bashobora kongera kugirira nabi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakongera bagasubira mu igororero. Yagize ati “Ubu turi mu bihe bikomeye aho abantu barangije ibihano byabo bafunguwe, turabana, turaturanye. Ariko ubutumwa nabaha, ni ubutumwa bwo gusaba imbabazi bazikuye ku mutima, ntuvuge ngo igihano cyanjye narakirangije, ngo aho nasize igitanda cyanjye ndahazi nakwica ngasubirayo. Ushobora kudasubirayo da! Mwicishe bugufi, mubane n’abandi. Ntibihagije kuvuga ngo wasabye imbabazi kandi abarokotse bo muri uwo muryango batarigeze bakubona iwabo.”
Senateri Havugimana yatanze urugero rumwerekeyeho rw’umusore wishe umubyeyi we, ati “Hari umusore wishe mama ugenda avuga ngo nasabye imbabazi, narangije igihano cyanjye. Ubu ari iwabo yaratashye, ariko aranzi, arambona, njya iwabo kenshi, ariko sindamubona aza ngo ambwire ati ‘ngusabye imbabazi’. Yishe umubyeyi wanjye aramushorera amuta mu mugezi wa Rukarara.”
Senateri Havugimana Emmanuel w’imyaka 70 y’amavuko, ni we mwana usigaye mu bana batanu uwo mubyeyi yari yarabyaye. Uwo mugezi wa Rukarara wajugunywemo umubyeyi we mu 1994, awufiteho amateka mabi kuko ari wo watawemo na sekuru, wishwe mu gihe cyiswe ‘Noheli y’amaraso’, ubwo habaga ubwicanyi bwibasiye Abatutsi mu minsi mikuru ya Noheli mu 1963. Icyo gihe Abatutsi barishwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, cyane cyane muri Perefegitura ya Gikongoro.

Senateri Havugimana ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside n’itotezwa ryakorewe Abatutsi mu bihe bitandukanye, agasaba urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe bafite ubu yo kubaho mu Gihugu cyiza.
Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, byabanjirijwe no gusura ndetse no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi no kunamira abazize Jenoside barushyinguyemo.
Umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rwezamenyo
Rutijana Innocent warokokeye mu kigo cy’Abafurere giherereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, ari na ho habereye ibiganiro byerekeranye no kwibuka. Icyo kigo gifite umwihariko wo kuba abantu barahahungiye
Rutijana Innocent warokokeye mu kigo cy’Abafurere giherereye mu Murenge wa Rwezamenyo
mbere bitewe n’uko muri ako gace giherereyemo no mu nkengero zacyo mu zari Segiteri Biryogo, Gikondo, Nyakabanda, Gitega, Nyamirambo, na Rwezamenyo, Abatutsi barahungiye muri icyo kigo hakiri kare kuko bari bafite umutekano mucye mu ngo zabo, kuko ubwicanyi bwakorwaga n’Interahamwe n’abo mu ishyaka CDR bwari bwaratangiye na mbere y’uko Jenoside nyirizina itangira tariki 07 Mata 1994.
Icyakora abahungiye muri icyo kigo bahuye n’akaga ubwo abasirikare b’Abajepe barindaga Habyarimana ndetse n’Interahamwe babagabagaho igitero gikomeye by’umwihariko tariki 08 Mata 1994, benshi mu bahahungiye baricwa, abasigaye bahamara igihe kugeza tariki 06 Kamena 1994 ubwo bongeraga kugabwaho igitero cyahitanye benshi, harokoka abantu batarenze icumi kandi bari bahahungiye babarirwa mu magana.
Rutijana waharokokeye ashima Inkotanyi zahagaritse Jenoside, abarokotse bagerageza kwisuganya no kwiyubaka, abana bajya mu ishuri bariga, abasenyewe inzu barubakirwa, ndetse n’abafite ibibazo by’imibereho n’ubuzima Leta baba hafi.

Rwego Yusufu, Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Rwezamenyo
Rwego Yusufu, Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Rwezamenyo, avuga ko nubwo habayeho kwiyubaka nyuma y’imyaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, kwibuka ngo ni ngombwa ndetse ni inshingano za buri Munyarwanda kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi. Agira ati “Twibuka ubugome Jenoside yakoranywe, tukibuka itotezwa ryabanje. Ubu Igihugu cyacu kiratekanye, Abanyarwanda bose ni bamwe, nta by’amoko n’Uturere tukigenderamo, bityo rero kwibuka bituma tutazima kuko umuryango utibutse urazima.”
AMAFOTO :

Yanditswe na : Malachie Hakizimana
