Nta muti w’ikibazo cya RDC uzaboneka hatakemuwe ikibazo cya FDLR – Perezida Kagame

igire

Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari cyo ntandaro y’uruhare rw’u Rwanda mu bibazo by’umutekano bimaze imyaka isaga 30 muri ako karere.

Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru asubiza ikibazo cya Charles Nkuliza Kakooza, Umuyobozi wa RadioTV One, wamubajije niba imyanzuro iheruka gufatwa ku bijyanye na FDLR muri gahunda y’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington ari igikorwa nyacyo cyo kuyambura ubushobozi cyangwa niba ari amayeri ya politiki.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya FDLR kimaze imyaka igera kuri 30, kandi ko amahanga menshi yagize uruhare mu gushaka igisubizo cyacyo, ariko ko kugeza ubu nta gisubizo kirambye cyabonetse.

Yavuze ko ikibazo gikomeye ari uko imbaraga nyinshi zagiye zishyirwa ku bindi bikorwa bitandukanye aho kwibanda ku mizi y’ikibazo.

Ati “Nta muntu nigeze numva kugeza ubu wagerageje gukemura umuzi w’iki kibazo. Buri gihe ni ibintu byo hejuru gusa.”

Kagame yavuze ko niba ikibazo cya FDLR kidakemuwe, u Rwanda ruzakomeza kugira uruhare mu bibazo by’umutekano byo mu Burasirazuba bwa RDC kuko uwo mutwe ukomeje kuboneka muri ako gace.

Yagize ati: “Ikibazo cy’u Rwanda iteka ni FDLR iri muri Congo. Nshobora kubisubiramo inshuro ijana.”

Yavuze ko hari ibimenyetso by’uko FDLR yagiye ifashwa kandi igashyirwa mu nzego z’umutekano za RDC, avuga ko bamwe mu barwanyi bahoze muri uwo mutwe bakaba baragarutse mu Rwanda cyangwa bagafatirwa muri Congo, bakomeje gutanga amakuru kuri ibyo bikorwa.

Kagame yavuze ko u Rwanda rwagiye ruvuga ikibazo cya FDLR mu gihe kirekire, ariko ko hari uburyo u Rwanda ari rwo rwagiye rugirwa ikibazo kurusha ikibazo cy’umuzi w’ayo makimbirane.

Ati “Niba mudashaka ko u Rwanda rugira icyo ruhuriyeho n’iki kibazo, kuki mutagikura aho u Rwanda ruherereye mukareba niba koko u Rwanda ari rwo rugikoresha nk’urwitwazo?”

Perezida Kagame kandi yavuze ko amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC afite impande nyinshi, zirimo RDC ubwayo, u Rwanda, ibihugu byo mu karere ndetse n’umuryango mpuzamahanga, bityo ko bose bafite uruhare mu kibazo ndetse bashobora no kugira uruhare mu kugikemura.

Yamaganye kandi uburyo ibihano mpuzamahanga byagiye bikoreshwa, avuga ko rimwe na rimwe bishyirwaho ku barwanya imitwe yitwaje intwaro aho gushyirwa ku bayifasha.

Perezida Kagame, mu mvugo itsindagiye kandi yumvikanamo umujinya, ati “Aho guhana abafatanya na bo cyangwa ababashyigikira, bahanisha ababarwanya. Sinumva logic yabyo.”

Kagame yavuze ko u Rwanda rushaka amahoro, ariko ko rutazareka gufata ingamba zarwo zo kurinda umutekano warwo.

Ati “U Rwanda turashaka amahoro. Ku buryo twiteguye no kuyarwanirira.”

Share This Article