Igisasu cyatezwe mu modoka cyahitanye umusirikare mukuru w’u Burusiya hafi ya Moscow.

igire

Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru, umwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare cy’u Burusiya yishwe n’igisasu cyatezwe mu modoka hafi y’umujyi wa Moscow.Icyo gisasu cyari cyatezwe munsi y’imodoka ye yo mubwoko bwa BMW cyaturitse ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo  cyo kuwa Kabiri w’iki cyumweru , ubwo Koloneli Damir Davydov yari atwaye imodoka hafi y’urugo rwe mu mujyi wa Balashikha.

Iki ni kimwe mu bitero byinshi bimaze igihe byibasira abasirikare bakuru b’u Burusiya n’abashyigikiye intambara kuva u Burusiya bwatangiza intambara yuzuye muri Ukraine.Damir Davydov w’imyaka 57 yari ayoboye ishami rishinzwe gutanga no gukwirakwiza amasasu ya artillerie na misile mu gisirikare cy’u Burusiya, inshingano zikomeye mu rwego rw’ibikoresho bya gisirikare.

Kuri uyu wa Gatatu, Kremlin (Perezidansi y’u Burusiya)  yemeje ko habaye iturika kandi ko Perezida Vladimir Putin yamenyeshejwe ibyabaye. Umuvugizi wa Kremlin(,Perezidansi y’u Burusiya) Dmitry Peskov, yanze gutanga ibisobanuro birambuye ku iperereza, avuga ko amakuru ajyanye n’iperereza rikomeje adashobora gutangazwa.

Amashusho yafashwe na camera z’umutekano yasakajwe n’ibitangazamakuru bishyigikiye Kremlin agaragaza imodoka ya Davydov ifatwa n’inkongi y’umuriro nyuma y’iturika, igakomeza kugenda igonga indi modoka yari iparitse.

Umuyoboro wa Telegram witwa Mash watangaje ko abaturage bihutiye gukura umushoferi muri iyo modoka, ariko aza gupfa nyuma y’igihe gito azize ibikomere bikomeye.Umwe mu bantu wagerageje gutabara Davydov yabwiye Astra dukesha iyi nkuru  (urubuga rw’amakuru rwigenga rwo mu Burusiya rutangaza inkuru z’iperereza, politiki n’umutekano)   ko yari akiri muzima ubwo bamukuraga mu modoka.

Yagize ati: “Imyenda ye yose yari yafashwe n’umuriro. Nazimije umuriro wari ku ishati ye maze ndayica  kugira ngo umuriro wayifashe  udakomeza gutwika uruhu rwe. Ariko urebye uko yari ameze, byagaragaraga ko atari kurokoka.”

Kugeza kuri ubu ubuyobozi bw’igihugu cya Ukraine ntacyo iratangaza kuri iki gitero.Nubwo atashinje Ukraine mu buryo butaziguye, Vladimir Shamanov yamaganye icyo gitero, avuga ko ari “ubugome bukabije” kandi ko bugomba gusubizwa mu buryo nk’ubwo.

Kuva intambara yatangira, inzego z’ubutasi za Ukraine zimaze kugaba ibitero byinshi ku basirikare bakuru b’u Burusiya no ku bayobozi bashyizweho na Moscow mu duce twigaruriwe, zibashinja kugira uruhare mu byaha by’intambara.Ubu bwicanyi bushya bushobora kongera kwibaza ku bushobozi bw’inzego z’umutekano z’u Burusiya bwo kurinda abayobozi bakuru by’umwihariko kuko bwabereye hafi cyane y’aho, umwaka ushize, Jenerali Yaroslav Moskalik yiciwe mu gitero nk’iki cy’imodoka yatezwemo igisasu.

Hari kandi andi makuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta y’u Burusiya avuga ko kuwa kabiri habaye umugambi wo kwica umukozi w’uruganda rwa siyansi n’inganda i Moscow. Abashinzwe iperereza bavuga ko umukobwa w’ingimbi yafashe igisasu yari yasigiwe ahantu hihishe ku mabwiriza y’abakozi ba Ukraine, akagiha umuhungu w’ingimbi. Aba bombi batawe muri yombi mbere y’uko icyo gisasu gituritswa .

BIGENIMANA DIDIER/IGIRE.RW

 

Share This Article