Guverinoma y’u Rwanda yakiriye icyiciro cya 23 cy’abimukira 173 baturutse muri Libya, basaba ubuhungiro.

Aba bose bageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 17 Kamena 2026, bakaba bagizee n’Abanya-Sudani 85, Abanya-Eritereya 66, Abanya-Somaliya 2, Abanya-Etiyopiya 7 n’Abanya-Sudani y’Epfo 12.
Abakiriwe kimwe na bagenzi babo bahageze mu byiciro byabanje bahita bajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera, ari na ho bazacumbikirwa mbere yo gushakirwa ibindi bihugu bajyamo.
Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpuza (HCR) byashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu, yo kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro i Gashora mu Karere ka Bugesera.

Ni amasezerano yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU nyuma y’ubushake Perezida Paul Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika zageze muri Libya zishakisha ubuhungiro n’amahoro ariko ntizibigereho.
Ni Abanyafurika bagenda baturuka mu bihugu byinshi birimo umutekano muke, ntibashobore kuhabonera ubwisanzure n’amahoro bakeneye, ndetse abenshi muri bo bakananirwa kwambuka Inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi nk’uko babyifuza, ahubwo bakisanga bafungiwe muri Libya.

Imibare igagaraza ko kuva muri Nzeri 2019, u Rwanda rumaze kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro barenga 3,000 baturutse muri Libya. Muri bo, 2,623 bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu mu buryo burambye.
Abagera 2140 muri bo bamaze kwakirwa mu bihugu, birimo Suède yakiriye 255, Canada yakiriye 656 na Norvège yakiriye 225.

Hari kandi u Bufaransa bwakiriye 194, Finlande yakiriye 236, u Buholandi bwakiriye abantu 52, u Bubiligi bwakiriye 72, Amerika yakiriye 318 n’u Budage bwakiriye 132.
Benshi muri izi mpunzi n’abimukira ni abakomoka mu bihugu nka Eritrea, Sudani, Somalia, Ethiopia na Sudani y’Epfo, n’ubwo hari n’abandi bake baturuka mu bindi bihugu bya Afrika y’Uburengerazuba bahafashirijwe.
Ubuzima bwabo bukurikiranwa umunsi ku munsi na Leta y’u Rwanda binyuze muri Ministeri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) na HCR, ku bufatanye n’abaterankunga barimo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Denmark.

