Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ukunze gutangaza ibintu bitavugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Gatanu yabyutse atanga ubutumwa bugaragaza byinshi mu hazaza ha politiki ya Uganda n’akarere, ndetse aboneraho kwemeza ko vuba aha agiye kugaruka i Kigali gusura Perezida Kagame.
Mu butumwa bwe yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X akunze gukoresha cyane, Gen. Muhoozi Kainerugaba yahishuye ko vuba aha azaba ari umukuru w’igihugu cya Uganda.
Ati: ” Kuri ubu ndi Umugaba Mukuru w’Ingabo gusa. Ariko umunsi umwe vuba nzaba Perezida wa Uganda kandi nzahamagara ‘uncle’ wanjye Perezida Kagame na mukuru wanjye Tshisekedi dukemure iki kibazo!”
Yakomeje agira ati: ” Umunsi umwe vuba aha nzaba mvugisha Afande Kagame nk’Umuvandimwe wanjye nkunda.”
Nyuma yo kugaragaza rero yiteguye gusimbura se, Yoweri Museveni, ku butegetsi nk’uko byakunze guhwihwiswa no kugarukwaho kenshi mu kiswe Muhoozi Project, yaboneyeho kwemeza ko vuba aha agiye kugaruka mu Rwanda gusura Perezida Kagame.
Ati: “Nishimiye gutangaza ko nzasura Afande Kagame na benewacu mu Rwanda vuba.”
Ese koko “Muhoozi Project” yari ukuri?
“Muhoozi Project” bivuga umushinga umaze igihe kinini muri politiki no mu gisirikare muri Uganda ku byerekeye ihererekanyabutegetsi, bivugwa ko ryateguwe, kuva kuri Perezida Yoweri Museveni bugahabwa umuhungu we, Gen. Muhoozi Kainerugaba. Uyu mushinga werekana amayeri akekwa cyangwa agaragara agamije gushyira Muhoozi ku mwanya wa Perezida wa Uganda.
Iri jambo ryakoreshejwe bwa mbere mu ruhame mu 2013 na Gen. David Sejusa wahoze ari umuyobozi w’ubutasi. Yavuze ko hari umugambi uhishe wo gushyira ku ruhande cyangwa kwica abayobozi bakuru barwanyije umugambi w’izungura ugamije gushyira umuhungu wa Museveni ku butegetsi.
Gen. Muhoozi, wagize uruhare rukomeye mu kongera kubyutsa umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda muri za 2021, yaherukaga i Kigali muri Werurwe 2025, aho yari yaje kubonana n’abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda ndetse aboneraho kubonana na Perezida Kagame. Mbere yaho muri Kanama 2024 nabwo yari mu Rwanda aho yari yitabiriye irahira rya Perezida Kagame.
