RRA yakusanyije imisoro tiriyali 3,9 Frw igera ku rugero rwa 104%

igire

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, (RRA) cyatangaje ko mu mwaka w’isoresha wa 2025/2026 cyakusanyije tiriyali 3,9 z’amafaranga y’u Rwanda z’imisoro, akaba yaragezweho ku rugero rwa 104%,  ugereranyije n’intego ya  tiriyali 3.7 Frw y’intego cyateganyaga gukusanya.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 08 Nyakanga 2026, cyagarukaga ku ishusho y’imisoro n’isoresha mu mwaka w’ingengo y’imari warangiranye na Kamena 2026, ndetse n’intego nshya z’umwaka wa 2026/2027, RRA yatangaje ko iryo zamuka rigaragaza ko imisoro yazamutse ku rugero rwa 27,7% ugereranyije n’umwaka w’isoresha wari wabanje.

Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald yatangaje ko mu mwaka wa  2025/26  imisoro yakusanyijwe yagezweho ku 104%, bigizwemo uruhare n’umubare w’abasora wiyongereye, kuko handitse abasora bashya 126 282, basoze miliyari 15 Frw, kandi hishyujwe ibirarane miliyari 277 Frw.

Yagize ati: “Abaturarwanda bamaze kumva neza inshingano zo gusora no gusora neza, aho bigaragara ko igipimo cyo gusora ku bushake kigenda kizamuka. Icya kabiri ni izamuka ry’ubukungu aho bigaragara ko ibihembwe byose iyo ubiteranyije muri rusange ubukungu bwazamutse kuri 11%, ibyo rero byatumye isahani y’imisoro yaguka ku buryo n’imisoro yiyongereye.”

RRA kandi yavuze ko imisoro ikusanywa n’Uturere yageze kuri miliyari 137,900 Frw, ikaba na yo yarazamutse ku gipimo cya 102,4% ugereranyije n’umwaka ushize.

Niwenshuti  yasobanuye ko intego ihari ari uko mu mwaka wa 2026/27 hazakusanywa  tiriyali 4,6 Frw mu rwego rw’imisoro yo mu Gihugu, mu gihe  imisoro yeguriwe Inzego z’ibanze hazakusanywa miliyari 165,9 Frw, azafasha kunganira ingengo y’imari y’u Rwanda ku gipimo cya 61,6%.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano yo gusora, RRA ishimangira ko mu 2026/27 izibanda  cyane ku kwiyandikisha ku musoro, kumenyekanisha ku gihe no kwishyura umusoro ku gihe, no gukora imenyekanisha ruzuye kandi ry’ukuri.

Share This Article