EU izakomeza gutera inkunga ubutumwa bwa RDF i Cabo Delgado: Perezida Chapo

igire

Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uzakomeza gutera inkunga ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda zifasha igihugu cye kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, avuga ko ibiganiro byo gukomeza ubwo bufatanye bikomeje.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu, Chapo yavuze ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda bizakomeza guterwa inkunga n’amafaranga ya Leta ya Mozambique hamwe n’inkunga itangwa na EU, nk’uko byagiye bikorwa kuva izi ngabo zatangira ubutumwa bwazo.

Ati: “Ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda bizaterwa inkunga n’amafaranga ya Leta ndetse n’aturuka mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, nk’uko byahoraga bikorwa, haba ku Rwanda no ku nzego zacu z’umutekano binyuze mu mahugurwa.”

Perezida Chapo yasobanuye ko EU idatanga inkunga y’ibikoresho bya gisirikare, ko ahubwo ifasha mu gutera inkunga ibikorwa no mu mahugurwa ahabwa inzego z’umutekano.

Yavuze kandi ko muri iki gihe hari ibiganiro biri kuba bigamije kongera amasezerano y’ubwo bufatanye.

Uretse ibikorwa bya gisirikare, Chapo yavuze ko Guverinoma ye yiyemeje gushaka inkunga yo kongera kubaka Intara ya Cabo Delgado, aho ibikorwa remezo byinshi byasenywe n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba.

Perezida wa Mozambique yongeye gushimangira ko Guverinoma y’igihugu cye izakomeza gukoresha inzira zose zishoboka kugira ngo igihugu kigere ku mutekano urambye, harimo n’ibiganiro bishobora gutanga umusanzu mu kurangiza ikibazo cy’iterabwoba.

 

Yagize ati: “Biragoye kumenya igihe iterabwoba rizarangirira. Ni yo mpamvu turi gukora ibishoboka byose, harimo no kureba uburyo ibiganiro byafasha kurangiza iki kibazo. Icyo twifuza ni uko cyarangira, kuko amahoro ari yo shingiro ry’iterambere.”

Ingabo z’u Rwanda zatangiye koherezwa muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, nyuma y’ubusabe bwa Leta ya Mozambique, zikaba zaragize uruhare rukomeye mu kwisubiza ibice byinshi byari byarafashwe n’imitwe yitwaje intwaro ikorana na ISIS.

Mu mezi atatu ashize EU yari yatangaje ko ishobora guhagarika burundu inkunga ya miliyoni 20 z’ama-Euro yageneraga ibikorwa bya ziriya ngabo, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zimaze kuzifatira ibihano.

Ibi byatumye u Rwanda ruteguza ko rushobora gucyura ingabo zarwo, mu gihe abungukira ku bikorwa by’ingabo zarwo ziri muri Cabo Delgado bashoboraga kunanirwa kubitera inkunga yo kubifasha gukomeza kugenda neza.

Share This Article