Amafoto yashyizwe ku rubuga n’umunyamakuru Andrew Mwenda uri kumwe na Jenerali Muhoozi muri uru ruzinduko, agaragaza Perezida Kagame n’umushyitsi we bakina basket nyuma y’ibiganiro bagiranye.

Jenerali Muhoozi, akunze kwerekana u Rwanda nk’igihugu yishimira cyane, ndetse akagaragaza ko yubaha Perezida Kagame cyane.

Mu nyandiko ze ku mbuga nkoranyambaga, hari aho agera akamwita Uncle (Nyirarume mu rurimi rw’Icyongereza).

Umunyamakuru Mwenda uzwi cyane muri aka karere, avuga ko muri uyu mukino wa Basket, we atabaye umukinnyi mwiza, ko yakozemo amakosa menshi atakwihanganirwa.
Sign Up For Daily Newsletter
Be keep up! Get the latest breaking news delivered straight to your inbox.
[mc4wp_form]
By signing up, you agree to our Terms of Use and acknowledge the data practices in our Privacy Policy. You may unsubscribe at any time.
