Perezida Kagame yerekeje mu Busuwisi

igire

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze i Geneva mu Busuwisi aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu guharanira ibyiza.

Inama y’uyu mwaka iteranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gufungura umumaro wuzuye wa AI ikorera inyokomuntu.”

Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabiriye iyi nama mu gihe cyo kuyifungura ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu.

Azagira kandi uruhare mu muhango wo gutangiza Komisiyo Mpuzamahanga ishinzwe guteza imbere ikoreshwa rya AI, ayoboranye na Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru wa Salesforce, bungirijwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), Doreen Bogdan-Martin.

Iyi nama yateguwe na ITU ku bufatanye na Guverinoma y’u Busuwisi, ihurije hamwe Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abayobozi b’ibigo biteza imbere AI, abanyapolitiki, abashakashatsi n’abahagarariye sosiyete sivile.

Abayitabiriye barungurana ibitekerezo ku buryo AI yakwifashishwa mu guhanga amahirwe atagira n’umwe asigaza inyuma, gushyiraho amabwiriza ayigenga no guteza imbere udushya dushingiye kuri iri koranabuhanga.

Komisiyo Mpuzamahanga ishinzwe guteza imbere ikoreshwa rya AI ni gahunda yo ku rwego rwo hejuru ihuza abayobozi barenga 40 baturuka muri za Guverinoma, ibigo by’ubucuruzi n’ibigo mpuzamahanga, bagamije gutanga ibisubizo ku bibazo bya tekiniki, ubukungu, imibereho na politiki bijyanye n’ikoreshwa ry’iri koranabuhanga.

Inshingano z’iyi Komisiyo zirimo guteza imbere icyizere n’imikoreshereze ya AI, kubaka ibikorwa remezo, kugabanya ubusumbane no kuyigira igikoresho cy’ingenzi mu gukemura ibibazo byugarije Isi.

Komisiyo kandi ishyize imbere kugeza interineti ku bantu barenga miliyari 2,2 batarayigeraho, by’umwihariko abo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, hagamijwe kugabanya icyuho mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Share This Article