Ubushinjacyaha bwarekuye Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamagabe Uwamariya Agnès, bumutegeka kujya yitaba.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin avuga ko barekuye Vice Mayor Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamagabe, Uwamariya Agnès by’agateganyo kandi dosiye ikaba itashyinguwe kuko azajya yitaba Ubushinjacyaha.
Nkusi Faustin uvugira Urwego rw’Ubugenzacyaha avuga ko amategeko ateganya ko uregwa ashobora gukurikiranwa adafunzwe, ariko akagira ibyo ategekwa kubahiriza.
Ati: “Yarekuwe by’agateganyo kandi dosiye ntiyashyinguwe kuko azajya yitaba Ubushinjacyaha.”
Vice Mayor Uwamariya Agnès yatawe muri yombi taliki 29/07/2026 icyo gihe RIB yatangaje ko akurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome.
RIB kandi yatangaje ko taliki ya 24/07/2026 yataye muri yombi Gitifu w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre imukurikiranyeho ibyaha bine, we kugeza ubu akaba agifunze.
