Abarenga 200 batangiye Itorero ‘Imbuto Zitoshye’

igire

Urubyiruko 237 ruturutse mu Turere dutandukanye batangiye Itorero ry’Imbuto Zitoshye mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera.

Ni Itorero rihuje urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2025–2026 bize amasomo babifashijwemo n’ umushinga Edified Generation w’Umuryango Imbuto Foundation.

Harimo kandi n’urubyiruko rufite impano n’imishinga itandukanye ibafasha kwiteza imbere iterwa inkunga na Imbuto Foundation.

Atangiza iri Torero rizamara icyumweru, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde, yasabye aba basore n’inkumi kuzakurikira neza ibyo bazigishwa kugira ngo bizabafashe kuzaba Abanyarwanda beza b’ejo hazaza.Abari muri iri torero batozwa kuba abantu bafite indangagaciro, no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu kandi bazi inshingano zabo.

Banigishwa gukunda Igihugu no kugikorera, ubumwe, ubupfura, ubunyangamugayo, kwihangana, umurimo n’ubwitange n’ibindi.

Kuva gahunda ya Edified Generation yatangizwa na Imbuto Foundation mu 2002, bamaze kugira Imbuto Zitoshye zigizwe n’abarenga ibihumbi 11.

Share This Article