Perezida Paul Kagame yavuze ko nta masezerano cyangwa ubwumvikane u Rwanda rwigeze rugirana n’u Burundi rutubahirije, ahakana ko yaba yaragiranye na Perezida w’icyo gihugu, Evariste Ndayishimiye, amasezerano ntashyirwe mu bikorwa.
Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, ubwo yabazwaga ku makuru avuga ko hagati y’u Rwanda n’u Burundi haba harabaye ibiganiro by’ibihugu byombi (bilateral engagements), cyane cyane ku bijyanye n’uruhare rw’u Burundi mu bikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu gusubiza iki kibazo Perezida Kagame, yavuze ko nta bwumvikane yigeze agirana n’umuntu uwo ari we wese butubahirijwe, harimo n’ubwo yaba yaragiranye na Perezida w’u Burundi.
Ati: “Nta bwumvikane cyangwa isezerano twigeze tugirana n’umuntu tutubahirije. Ntabwo ari Perezida w’u Burundi gusa, ahubwo nta n’undi muntu uwo ari we wese.”
Perezida Kagame kandi yagarutse ku makuru y’uko ingabo z’u Burundi zagiye muri Kivu y’Amajyaruguru, avuga ko u Rwanda rwamenye iby’izo ngabo binyuze mu makuru y’inzego z’ubutasi.
Yavuze ko ubwo yamenyaga ayo makuru, ari we wahamagaye Perezida Ndayishimiye, amubaza niba koko u Burundi bwari bwohereje ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kagame yavuze ko icyo gihe yabwiye Ndayishimiye ko uretse amakuru y’ingabo z’u Burundi zari zagiye muri Kivu y’Amajyaruguru, hari n’amakuru yari amaze igihe avuga ko u Burundi bushobora kuba bufite aho buhuriye na FDLR, umutwe w’iterabwoba ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.
Yagize ati: “Naramubajije nti: ‘Perezida, ibi ni ukuri?’ Yarambwiye ati: ‘Oya, oya, oya, oya.’”
Perezida Kagame yavuze ko Perezida Ndayishimiye yamusabye kongera kugenzura amakuru yari afite, avuga ko abantu bamugejejeho ayo makuru bashobora kuba bashaka guteza ibibazo cyangwa bamubeshya.
Perezida Kagame yavuze ko, nubwo yari afite amakuru y’inzego z’ubutasi yumvaga ko yizewe, yahisemo kwemera ibisobanuro yahawe na mugenzi we w’u Burundi.
Ati: “Naramubwiye nti: ‘Perezida, ndakwemereye.’ Nubwo natekerezaga ko amakuru nari nabonye yari yizewe, namubwiye ko nemeye ibyo ambwiye.”
Aha yahise agaragaza ko nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, ingabo z’u Burundi zavuzwe muri ayo makuru zafatiwe muri Kivu y’Amajyaruguru, avuga ko ibyo byamweretse ko ibisobanuro yari yahawe bitari ukuri.
Ati: “Yego, twarabiganiriyeho. Ni yo mpamvu ntashobora kubeshya nk’uko we yabikoze kuri njye. Njye simbeshya.”
Perezida Kagame yavuze ko, ku bw’ibyo, atazi inama, ibiganiro cyangwa ubwumvikane Perezida w’u Burundi yaba yaravugaga ko bwabaye hagati y’ibihugu byombi.
Ibi Perezida Kagame yavuze ko bihura n’amagambo yigeze gutangaza mu Kuboza 2025, ubwo yavuze ko yahamagaye Perezida Ndayishimiye nyuma yo kumva amakuru, avuga ko ingabo z’u Burundi zari zoherejwe muri RDC, ariko Ndayishimiye akamubwira ko nta ngabo z’u Burundi zari muri Kivu y’Amajyaruguru.
