NGOMA: Abaturage barishimira ubuvuzi bw’amatwi begerejwe

igire

Amatwi ni igice cy’ingenzi mu buzima bw’umuntu kuko nicyo gituma dushobora kumva no kuvuga. Umuntu avuga kuko amatwi ye yumva neza. Iyo ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga biragorana n’ubwo bishoboka.

Ugutwi k’umuntu kugizwe n’ibice bitatu: ugutwi kw’inyuma ari cyo gice kigaragara hanze, ugutwi ko hagati n’ugutwi kw’imbere. Ibyo bice byose bigira inshingano zitandukanye ariko zuzuzanya, kugira ngo umuntu ashobore kumva.

NSHIMIYIMANA JEAN Paul Darius, impuguke mu buvuzi bw’indwara zo mu matwi no mumuhogo mubitaro bya Kibungo mu karere ka Ngoma, agaragaza ko hari uburwayi bwinshi burimo n’ubwo abantu bashobora kwirinda nyamara ntibukire kubera kutivuza neza. Ibi yabigarutseho mubikorwa byo gusuzuma indwara z’amatwi ku bigo nderabuzima bya Sangaza mu murenge wa Zaza na mutenderi mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma.

Uyu muganga agaragaza ko hari zimwe mundwara zikunze kwibasira amatwi kandi zikagira ingaruka mbi kubantu.

Ati, ” Ingaruka ni nyinshi zituruka kuburwayi buturuka ku matwi, harimo gupfa ingoma y’amatwi, kutumva n’ibindi, uburwayi bwo mumatwi ubusanzwe ntabwo bubuza umuntu gukora imirimo inyuranye cyeretse mugihe yumva ari kubabara cyane. Ariko nk’ubu turi gusuzuma tukareba ikibazo umuntu afite, iyo hari abo dusanze bafite ibibazo bikomeye cyane, tubasaba kujya kubitaro bikuru kugira ngo bakurikiranwe, abandi tukaba twabaha utwuma tubafasha kumva neza “.

NSHIMIYIMANA JEAN Paul Darius Impuguke mu buvuzi bw’indwara zo mu matwi no mumuhogo mubitaro bya Kibungo mu karere ka Ngoma

Abivuriza kuri kuri ibi bigo nderabuzima bya Mutenderi na Sangaza, byombi byo mu Karere ka Ngoma biganjemo abana n’bafite abana bari bafite uburwayi bw’amatwi, bahamya ko kuva bahabwa serivisi zijyanye no gusuzuma indwara z’amatwi, ubu bamwe bari kumva neza kandi bakaba bashima iki gikorwa cyateguwe na RNUD ( Rwanda National Union of the Deaf ).

Bati, ” Mubyukuri turashima iki gikorwa, hari ukuntu wumvaga ugutwi kukurya ukagira ngo ni ibisanzwe, ariko aho tumariye kumva ko hari abaganga b’inzobere bazaza kutuvura amatwi, twahise tuza batangira kutuvura kandi rwose twahawe Serivise nziza “.

Bakomeza bagira bati, ” Bamwe muri twe ubu turi kumva neza, abandi twabwiwe igihe tuzagira kubitaro bikuru bakadufasha. Twizeye tudashidikanya ko tuzakira tukongera tukumva neza nk’uko byagenze kuri bagenzi bacu, ikindi dushima ni ukuba batubwiye ko abo bishoboka bazahabwa utwuma dutuma babasha kumva, turasaba ko iki gikorwa cyajya gihoraho kuko dukurikije ibyiza twabonye hano ariyo mpamvu twifuza ko cyajya gihoraho buri gihe “.

Abaturage bishimira kuba begerejwe Serivise y’ubuvuzi bw’amatwi

MUTABAZI Kennedy, ni umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mukarere ka Ngoma, avuga ko iki gikorwa cyo gusuzuma abantu uburwayi bw’amatwi cyateguwe na RNUD ari igikorwa bashima nk’abatuye Akarere ka Ngoma. Gusa ariko arasaba abayeyi n’abantu bose kwihutira kwisuzumisha amatwi hakiri kare kuko bizabarinda guhura n’ubumubwa bwo kutumva.

Ati, ” Aya ni amahirwe dushima kandi tudakwiye gupfusha ubusa, umuntun ufite ubumuga bwo kutumva cyangwa se ufite uburwayi bw’amatwi, nawe ni umuntu ugomba guhabwa agaciro, kandi akubahwa. Rero, icyo dusaba, ni uko abantu bose bakwitabira kujya bisuzumisha amatwi hakiri kare kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze. Ibi cyane cyane birareba abayeyi bagifite abana bato, mujye mwihutira gusuzumisha abana banyu hakiri kare kugira ngo barinde kuzagira ubumuga bwo kutumva, abakuru nabo nicyo kimwe, twese duhagurukire kumva ko nta kintu kiruta ubuzima, dufite ubuzima buzira umuze tuzafatanya tugere ku iterambere rirambye “.

MUTABAZI Kennedy: Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mukarere ka Ngoma

Impuguke mu buvuzi zivuga ko uburwayi bwo kutumva neza bushobora kuba ubumuga umuntu avukana cyangwa se ubwaterwa n’impanuka. Gusa ngo hari n’uburwayi abaganga bavuga ko umuntu yikururira nko ku rubyiruko rukunze guhora rwambaye utwuma mu matwi abandi bita ‘earphones’ cyangwa ‘écouteurs’ bazamuye ijwi ku rugero rwo hejuru.

 

 

 

Share This Article