Hashize ibyumweru bibiri, hari imyigaragarambyo mu Bufaransa, aho ubona batangira bigaragambya bisanzwe, ubundi bakanyuzamo bagatwika, bakamena ibirahuri by’amazu, ahandi bagasahura,ku buryo na Polisi bitangiye kuvugwa ko yananiwe kubisubiza ku murongo.
Ariko se iyo myigaragambyo hari ubwo ibangamira by’umwihariko Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu?
Renzaho Christophe, Umuyobozi w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, yasobanuye uko bimeze, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri telefoni.
Yagize ati,”Hano mu Bufaransa, imyigaragambyo navuga ko ari umuco wa Politiki, buri gihe cyose abaturage batanyuzwe n’ibintu runaka, ubanza no mu bihugu bya mbere ku isi byigaragambya cyane habamo u Bufaransa, ariko muri kino gihe, imyigaragambyo, ni uko yatangijwe n’urubyiruko,umuntu yabyitiranya na biriya byabaye muri Kenya by’aba Gen-Z, ariko bo ni bato. Ni abiga mu mashuri yisumbuye,mbese ishuri rigitangira,abana bahuye n’ibibazo,byo kutagira abarimu bahagije, abandi bakagira ibigo by’amashuri bidasannye,bifite ibibazo byo gushyuha cyangwa se gukonjesha, ibibazo by’ibikoresho byo mu mashuri.Rero byatangiye banga kujya kwiga, ibyo bita’blocage’”.
Renzaho avuga ko kuri ibyo bibazo abanyeshuri bafite byanatumye batangira kwigaragambya, hiyongeraho ko n’abarimu babashyigikiye, kuko ibyo abo bana bavuga bibura, n’abarimu ni ko babyumva. Gusa, guhera ku itariki 17 Ukwakira 2026, ngo nibwo abaturage basanzwe bagiye kwiyunga kuri abo banyeshuri, nabo batangira gufatanya nabo kwigaragambya, nubwo bafite impamvu zitandunye.
Abaturage muri rusange, bo ngo barigaragambya kubera ibibazo by’ubuzima barimo guhura nabyo bitewe n’uko intambara yo mu Burasirazuba bw’isi, muri Iran, irimo igira ingaruka no mu Burayi, ituma ibiciro bizamuka,ku buryo ibikomoka kuri peterori aho mu Bufaransa, ubu ngo bimaze kuzamuho 40%.
Kandi iyo ibiciro bya peterori byazamutse, byongera ibiciro ku bintu byose. Ikibazo kikaba ari uko ibiciro byiyongereye, kandi imishahara, itariyongereye. Kuri ibyo byose kandi, ngo hiyongeraho ibura ry’akazi ku rubyiruko rwinshi kubera ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI), ndetse no gutakaza agaciro kw’ifaranga ryo muri icyo gihugu.
Renzaho ahamya ko ikibazo cy’imyigaragambyo kirimo kirushaho kwiyongera, kuko abigarambya nta gisubizo barimo bahabwa,kuko n’ibyo Minisitiri w’intebe yagerageje gusobanura, ngo byagaragaye ko abantu batabyizeye ndetse batabyishimiye, kuko bazi ko Leta idahita ikemura ikibazo by’ako kanya ahubwo ibanza kubaha icyizere cy’uko hari ibizakosorwa, ariko byahura n’uko hari ibindi Leta yigeze kwizeza abaturage ntibabibone,bigatuma n’ibyo Leta ivuga muri iki gihe batabyemera.
Uko Renzaho abibona, ni uko hashobora kuba hari n’abanyapolitiki, binjirira muri iyo myigaragambyo, kuko bumva bashaka kuzasimbura Perezida Emmanuel Macron, kuko ubu hateganyijwe amatora umwaka utaha.
Yagize ati, “ Ingaruka ku Banyarwanda, muri rusange, navuga ko ari ubwoba, kuko hari nk’umuntu twavuganye mu kanya, twari dufitanye inama mu Mujyi arambwira ati njyewe ntabwo nshaka kujya mu Mujyi kubera ko ntabwo wamenya igihe imyigaragambyo yahindurira isura, kandi sinshaka ko byaba ndi mu Mujyi…,abacuruzi bafunga kare kubera gutinya ko babasenyera, za banki zifunga kare kuko zikunze kumenagurwa.Kubera ko harimo ikintu cyo kuvuga ngo abakire nibo bazana ibibazo. Ikindi cyagaragaye, ni uko Abapolisi n’izindi nzego z’umutekano, zananiwe,n’abayobozi b’igihugu babyemeye,byarabarenze, imbaraga z’abasenya zarenze iz’abashinzwe umutekano”.
“ Ingaruka ikomeye cyane, njyewe ndi umubyeyi mfite umwana uri mu mashuri yisumbuye, nawe utajya kwiga.Icyo ni nacyo kiduhangayikishije nk’abantu batuye hano, ni uko abana bacu, batarimo kujya mu ishuri,tukaba twibaza niba uyu mwaka udashobora kuzaba imfabusa.Ubu bamaze ibyumweru bigera kuri bitatu kuva umwaka watangira.Ubu hashize bibiri,ariko bagitangira nabwo bagize iyo minsi yo kutajya kwiga. Byatangiye buhoro buhoro…batangiye tariki 2 Nzeri 2026,urumva ko ari igihe kinini, kandi tukaba tutabona aho birimo kugana, ni cyo kibazo. Iyaba twari dufite igisubizo. Birasa naho birimo kugenda byiyongera”.
Renzaho avuga ko nubwo hari iyo myigaragambyo, ariko nibura aho bahahira hagihari,ahubwo ikibazo kikaba ari uko kubera kudakora, ubushobozi cyangwa amafaranga yo guhaha arimo genda ashira, ku batabasha gukora.Amasoko manini, ngo akunze kuba ari hanze y’Umujyi bityo bikabafasha kubona aho bahahira. Ikindi kibafasha ngo ni uburyo bwaje mu gihe cya Covid-19, butuma abantu batajya guhaha mu isoko, ahubwo bagatumiza ibyo bashaka, bikabasanga aho bari, kuko imihanda yo itarafungwa.
Yagize ati,” Duhunga Umujyi hagati, abatuye mu Mujyi bo bashobora kuba bafite ibibazo, ariko abantu baracyakora, mfite amakuru ko abantu bajya mu kazi, ikibabaje ni abana bacu batiga”.
Renzaho avuga ko abanyeshuri bari mu myigaragambyo bifashisha n’imbuga nkoranyambaga, kuko bazikoresha cyane, abo banyeshuri ngo bafite hagati y’imyaka 15-19, ku buryo n’ababyeyi byabarenze, kubera ko umwana ashobora gusohoka avuga ko agiye ahantu runaka, nyuma akumva ko ari mu bagiye mu myigaragambyo ahantu runaka.
Ku kibazo cyo kuba abigaragambya bashobora kuba badafatwa kimwe nubwo impamvu zibatera kwigaragambya ari zimwe, Renzaho yemeza ko iyo Polisi irimo igerageza guhosha imyigaragambyo, igahura n’umwana w’umuzungu, itamufata kimwe n’umwirabura. Umwirabura niwe uba ufite ibyago byinshi, kandi ibyo ngo nibyo bitera ubwoba ababyeyi b’abirabura.

Renzaho yasobanuye ko bitewe n’uko ikibazo cyo kwigaragambya cyatangiriye ahanini mu bice bituwemo n’abakene, ngo bakunze kubitirira ibyo bibazo, kandi abahatuye biganjemo abanyamahanga b’abirabura. Ibi rero ngo bituma iyo umupolisi afite ingengabitekerezo yo kuvangura bishingiye ku ibara ry’uruhu aba ashobora gukubita cyane no gukomeretsa umwirabura wigaragambya kurusha uko yabikora ku muzungu. Gusa ibyo ntabwo biba ari gahunda ya leta, ndetse ubifatiwemo arahanwa.
Muri rusange, ngo hari uburakari mu baturage, ku buryo n’ibyo bikorwa byo gusenya bitababaza na gato, kandi ngo ni ubwa mbere bibaye muri ubwo buryo, ukurikije uko indi myigaragambyo yagiye ibanza yagendaga, nk’uko Renzaho umaze imyaka 21 mu Bufaransa yabibonye.
Abantu bamwe ubu barakorera mu ngo zabo, abana batoya bakaguma mu ngo iwabo, abarimu bakohorereza amasomo mu rugo, ikindi ubu ngo hari aho ibiruhuko byatangiye ku banyeshuri, kandi bituma hari abasubira mu ntara aho bakomoka, bityo bikagabanya uko guhura kw’abigaragambya.
