Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bakiriwe ku mugaragaro n’Umwami wa Cambodia, Norodom Sihamoni, mu muhango wo kubakira ku rwego rw’Igihugu wabereye mu Ngoro y’Umwami iri mu murwa mukuru Phnom Penh.
Uyu muhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2026, mu gihe Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangiye uruzinduko rw’akazi mu Bwami bwa Cambodia.
Nyuma y’umuhango wo kubakira ku rwego rw’Igihugu, Umwami Norodom Sihamoni yagiranye ikiganiro cyihariye na Perezida Kagame, mu muhango uzwi nka Royal Audience, aho Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yakiriwe n’Umwami mu rwego rw’imikoranire isanzwe iherekeza ingendo z’akazi z’abakuru b’ibihugu.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Cambodia rugamije gukomeza umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda n’iki gihugu cyo mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya.
Ni uruzinduko rwitezweho gukomeza guha imbaraga umubano w’ibihugu byombi, binyuze mu biganiro n’ubufatanye mu nzego zinyuranye.
Cambodia ni igihugu giherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya, kizwi cyane kubera amateka akomeye, arimo ingoro z’amateka, ubukerarugendo, umuco gakondo n’ubwami bumaze ibinyejana byinshi.
Kuba Perezida Paul Kagame ari muri iki gihugu mu ruzinduko rw’akazi ni umwanya mwiza wo kumenya amateka yacyo, imiyoborere, ubukungu n’amahirwe y’ubufatanye gishobora kugirana n’u Rwanda.
Cambodia ifite amateka akomeye cyane ajyanye n’Ubwami bwa Khmer bwabayeho hagati y’ikinyejana cya cyenda n’icya cumi na gatanu.

Ubwami bwa Khmer bwagize uruhare rukomeye mu mateka ya Aziya y’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba, haba mu buhanzi, imyubakire, ubuhinzi n’imiyoborere.
Ikimenyetso gikomeye cy’ayo mateka ni Angkor Wat, imwe mu ngoro z’amateka zizwi cyane ku Isi, yubatswe mu kinyejana cya 12.
Cambodia yananyuze mu bihe bikomeye by’amateka, cyane cyane mu gihe cy’ubutegetsi bwa Khmer Rouge hagati ya 1975 na 1979, ubwo igihugu cyanyuraga mu bwicanyi ndengakamere, inzara n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Ibyo bihe byasize amateka akomeye mu mibereho y’Abanyakambodiya.
Cambodia ni ubwami bugendera ku Itegeko Nshinga (Constitutional Monarchy).
Umwami wayo ni Norodom Sihamoni, wasimbuye se Norodom Sihanouk mu mwaka wa 2004.
Umwami ni ikimenyetso cy’ubumwe n’ubusugire bw’igihugu, ariko imiyoborere ya buri munsi ishingiye kuri Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe.
AMAFOTO



