Mukantaganzwa yasabye inzego z’ubutabera kurengera uburenganzira bw’abaturage

igire

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Rt. Hon. Mukantaganzwa Domitilla yasabye inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera gukomeza kubakira ku byagezweho, gukemura ibibazo bikigaragara no gushyira imbaraga mu kurengera uburenganzira bw’abaturage.

Yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya 11 isuzuma Urwego rw’Ubutabera, Ubwiyunge, Amategeko n’Umutekano (JRLOS) n’Umwiherero ugamije gutegura Isuzuma Rusange ry’ibihugu ku Burenganzira bwa Muntu (UPR) iteraniye mu Karere ka Nyagatare guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 26 kugeza ku wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2026.

Rt. Hon. Mukantaganzwa yavuze ko intego y’ingenzi ari ugukomeza ibyagezweho, gukemura ibibazo bikigaragara no kureba ko ivugurura rikorwa muri uru rwego ritanga umusaruro urambye.

Yagaragaje ko intambwe imaze guterwa idakwiye gupimirwa gusa ku mpinduka zigaragara, ahubwo ko igomba no gushingira ku bushobozi bwo gukumira ihohoterwa, kurengera uburenganzira bw’abantu, gukemura amakimbirane no guharanira ko ababigizemo uruhare babiryozwa.

Yagize ati: “Inshingano yacu ni ugukomeza ibyagezweho, gukemura ibibazo bikigaragara no kureba ko ivugurura ryacu ritanga umusaruro urambye. Mu by’ingenzi tugomba gupimiraho iterambere harimo ubushobozi dufite bwo gukumira ibibi, kurengera uburenganzira, gukemura amakimbirane no guharanira ko habaho kubazwa inshingano.”

Yakomeje avuga ko intambwe yagezweho igomba no kugaragarira mu nkunga ihabwa abahuye n’ihohoterwa kugira ngo bongere kwiyubaka, kurinda abatangabuhamya igihe bibaye ngombwa, ndetse no gufasha abakoze ibyaha kwisubiraho no gusubira mu muryango nyarwanda.

Abitabiriye iyo nama biganjemo abakora mu rwego rw’ubutabera haba mu nzego za Leta n’abafatanyabikorwa bayo, bakaba biyemeje guhuriza ku ijwi rihuriweho ry’umusaruro w’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’isuzuma ku burenganzira bwa muntu ndetse no kwemeranywa ku buryo ibigo n’abafatanyabikorwa babyo bizakomeza kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro u Rwanda rwatoye.

Abitabiriye kandi baragaruka ku buryo urwego rw’ubutabera rwageze ku nshingano zarwo nk’uko bikubiye muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama ya 10 ya JRLOS.

Nanone kandi basangiye ibitekerezo ndetse baiyemeza ku buryo ibigo bitandukanye bigomba gukomeza kujyana n’umuvuduko w’iterambere rya sosiyete bakorera, ari na ko bidatezuka ku kwimakaza ukuri, kwihesja agaciro ndetse no guca umuco wo kudahana.

Iyi nama ya 11 ya JRLOS Peer Review n’umwiherero wa UPR bigamije kurebera hamwe aho inzego zishinzwe ubutabera, ubwiyunge, amategeko n’umutekano zigeze mu gushyira mu bikorwa inshingano zazo no kunoza uburyo zirengera uburenganzira bwa muntu.

Iyi nama iri kubera mu Karere ka Nyagatare
Share This Article