Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta n’itsinda ayoboye, yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Ethiopia rugamije kurushaho kunoza ubutwererane hagati y’Ibihugu byombi.
Ni uruzinduko Minisitiri Biruta yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ethiopia.
Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bole mu Murwa Mukuru Addis Ababa, Minisitiri Biruta yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri icyo gihugu, Birtukan Ayano.
Yabonanye kandi n’abayobozi mu nzego nkuru za Guverinoma ya Ethiopia, ndetse bagirana ibiganiro bitandukanye byibanze ku ngingo zinyuranye zijyanye no kurushaho kunoza umubano umaze igihe hagati y’Ibihugu byombi, ku rwego rw’Akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Mu bayobozi Minisitiri Biruta yabonanye na bo, harimo Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed, banajyana mu gikorwa cyo gutera igiti.
Muri uru ruzinduko, Dr Vincent Biruta yari aherekejwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, Maj Gen Joseph Nzabamwita ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Maj Gen Charles Karamba.
U Rwanda na Ethiopia ni ibihugu bisanzwe bifitanye imikoranire mu nzego zitandukanye, zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’ibindi.
Ibihugu byombi kandi bisanzwe bikorana bya hafi mu bijyanye no guhana amahugurwa n’imyitozo mu bya gisirikare.
Muri 2019 itsinda ry’abasirikare bo muri Ethiopia ryagiriye uruzinduko mu Rwanda, rwari rugamije kwiga uburyo barushaho kwagura umubano mu bya gisirikare mu gusangira ubunararibonye bw’impande zombi.
U Rwanda na Ethiopia kandi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, byahise bifungurira amarembo amakompanyi y’indege y’ibi bihugu arimo RwandAir na Ethiopian Airlines gukorera mu kirere cyabyo nta nkomyi.