Ku bufatanye n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo hatangijwe ubukangurambaga bwo kurengera ibidukikije no kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, kurengera umwana ndetse no kumurinda ihohoterwa.
Mu rwego rwo gufasha abaturage abakozi bu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) bafatanyije b’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo basobanuriye abaturage bo mu murenge wa Rugarama ibijyanye no kurengera ibidukikije no kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa ndetse banasobanura ibijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abagabo mu miryango yabo. Aha mu murenge wa Rugarama kandi ni hamwe mu hakorerwa ubucukuzi bw’amabuye ya gaciro ariko kandi babasaba no kwirinda gukora ubucukuzi butemewe n’amategeko. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa kabiri tariki 15 Kanama 2023.
RUTARO Hubert umuyobozi wa RIB mu ntara y’iburasirazuba yasabye abaturage bo mu murenge wa Rugarama kudahishira ibyaha bihakorerwa kugira ngo ababikorewe babone ubutabera kandi ku gihe, kuba hakiri abangavu baterwa inda zitateguwe biterwa no kudatangira amakuru ku gihe cyangwa se guhishira uwakoze icyaha arongera kandi abasaba kwirinda gukora ubuhigi bw’inyamaswa(barushimusi) no gukora ubucukuzi butemewe kuko usanga butwara n’ubuzima bw’abantu.
Yagize ati” ntabwo bikwiye ko habaho umubare munini w’abangavu baterwa inda zitateguwe ahubwo gutangira amakuru ku gihe ni byo byadufasha kugira ngo bicike burundu ubwo ndavuga no kubakora ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko birimo gukora ubuhigi bw’inyamaswa no gukora ubucukuzi butemewe kandi tugaharanira kurengere ibidukikije.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buvuga ko abaturage bagomba kugira uruhare runini mu kubungabunga ibidukikije birinda n’icyabihungabanya mu rwego rwo kubirengera, kandi banabasaba ko igihe bumvise amakuru nkayo batagomba kuyahishira ahubwo bagomba kuyatanga hakiri kare.
Gatemberezi Faustin ni umuturage wo mu murenge wa Rugarama ho mu karere ka Gatsibo avuga ko bashimishijwe nuko ubuyobozi buhora bubashahira ibyiza kuko basobanukiwe neza kurushaho ibijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abagabo mu muryango, kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa ndetse no kurengera ibidukikije. Yagize ati” koko hari ibyo twari tuzi ariko tutaziko ari ibyaha nko gukora ubuhigi ariko twasobaukiwe ko bitemewe kandi kugira bicike nuko tubigira ibyacu tugatangira amakuru kugira ngo habeho kugenza icyaha hatangwe ubutabera kuwabikorewe.”
Ahobangeze Valentine ni umubyeyi wo muri Rugarama avuga ko inyigisho bahawe bungukiyemo byinshi kuko bamenye ko buri wese agomba kugira uburenganzira bwe kandi n’igihe akorewe ihohohterwa akamenya aho abariza kugira ngo arenganurwe.
Ati” hari ubwo mu rugo umuntu akaorerwa ihohoterwa ariko ntamenye uburyo byacamo kugira ngo abone ubutabera ariko inyigisho twahawe zitwunguye byinshi dusobanukirwa n’ibijyanye no kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa kandi n’igihe arikorewe ukihutira gutanga amakuru ku gihe ndetse akanahabwa ubufasha mu gihe gikwiriye.”
Nyuma yuko abaturage bahawe inyigisho bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo bamwe mu bari bafite ibibazo bahabwa ibisubizo abandi bitakemutse bijya mu buyobozi kugira ngo bishakirwe ibisubizo.
AMAFOTO