Abagenzi bategera imodoka muri Gare berekeza hirya no hino mu gihugu bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ibura ry’imodoka ngo n’ubonye uko atega ibiciro bikaba byikubye inshuro ebyiri, kuko bisaba abakomisiyoneri kugira ngo tike iboneke.
RBA yatembereye muri Gare Mpuzamahanga ya Nyabugogo ku Cyumweru, iganiriza abagenzi bamanjiriwe kuko bari batonze imirongo miremire mu masaha ya mbere ya saa sita, kandi amatike bivugwa ko ahenshi yari yamaze kurangira.
Aho ni ho abakomisiyoneri bagendaga bahamagara abagenzi ngo bagende mu modoka zihuse, ariko bakemerera umuntu wishyura igiciro cy’imurengera cyikubye kabiri icyashyizweho n’inzego zibifitiye ububasha.
Urugero, nk’ugenzi werekeza mu Karere ka Rubavu abakomisiyoneri bamusaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda hafi 8,000 mu gihe urugendo rusanzwe rwishyura akabakaba 3,500 Frw.
Aba bagenzi bavuga ko bagowe cyane n’iryo tumbagira ry’ibiciro na ryo kandi ryamara kubaho n’imodoka ntiziboneke.
Bamwe muri abo bakomisiyoneri bavuga ko bene imodoka ari bo bari kubatuma abagenzi kuri aya mafaranga yikubye kabiri na bo bakongeraho igiciro cyabo.
Ku ruhande rw’aba batwara abagenzi ntibashatse kugira icyo batangaza ku ibura ry’izi modoka mu masaha ya mu gitondo ndetse n’impamvu bongereye igiciro.
Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro RURA rwatangaje ko rutazihanganira uwo ari we wese uzamura igiciro.
Mu butumwa bugufi RURA yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize iti: “Urugendo Nyabugogo-Muhanga ni 1,030 Frw. Abakozi bacu bashinzwe kugenzura serivisi zo gutwara abantu n’ibintu bari gukurikirana iki kibazo. Nta wemerewe guhenda abagenzi, ufashwe akora aya makosa arayahanirwa.”
Mu minsi ishize Abasenateri bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage bari batumiye abayobozi ba RURA kugira ngo baganire ku mikorere itanoze mu gutwara abantu n’ibintu.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’uru rwego Emile Patrick BAGANIZI avuga ko hari ibyo bari gukosora muri izi serivisi.
Iki kibazo cy’ibura ry’imodoka zijya cyangwa zijya mu Ntara n’itumbagira ry’ibiciro by’ingendo ku bagenzi cyaje nyuma y’uko RURA imenyesheje Abaturarwandabose ko mu gihe cy’amezi abiri ari imbere uhereye ku wa 4 Kanama ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bivuguruwe.
Igiciro cya Lisansi cyiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 122 kuri litiro, ariko icya Mazutu cyo nticyahinduka kuko imodoka nyinshi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ari yo zikoresha.